Nk’uko Danilo Zennaro ushinzwe ibikorwa bya siporo muri Vatican yabitangarije The Guardian, igice kinini cy’abagore bazaba bagize iyi kipe ni abakozi baho cyangwa abagore n’abakobwa b’abahakora.
Ati "Papa Francis ashyigikiye ko n’abagore bo muri Vatican batera imbere ni muri urwo rwego byashyizwemo imbaraga. Dusanzwe dufite ikipe y’abagabo imaze imyaka 48 ishinzwe, ni umwanya mwiza wo guha n’abagore amahirwe bagakina uyu mukino.”
Abakinnyi benshi bazaba bagize iyi kipe ni abatarabigize umwuga, aho batatu muri bo ari bo bakina ruhago ku rwego rwo hejuru, aba barimo Eugene Tcheugoue wo muri Cameroun. Iyi kipe izajya itozwa na Susan Volpini, umunyamabanga w’ihuriro ry’abagore bo muri Vatican.
Danilo Zennaro yavuze ko iyi kipe iri kwitoza cyane muri iyi minsi, yitegura umukino izahuramo na AS Roma, aho nyuma y’aho izakina n’undi mukino mpuzamahanga i Vienne muri Kamena ubwo izaba yitabiriye irushanwa ryateguwe n’ibitaro by’abana muri Vatican, Bambino Gesù.
Umukino uzahuza aba bagore n’ikipe ya AS Roma ushobora kuzaba ukomeye, ariko ngo ntibarajwe ishinga n’ibizawuvamo.
Ati” N’ubwo batsindwa ibitego 3-0, ntacyo bitwaye. Icyangombwa ni uko abagore babona amahirwe yo gukina n’abakinnyi babigize umwuga. Batsinda cyangwa batsindwa, byose bizabafasha kumenyerana no kongera ubucuti.”
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Vatican izwi nk’icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika, yashyizeho ikipe yo gusiganwa ku maguru kugira ngo izajye yitabira amarushanwa mpuzamahanga n’imikino Olempike. Abarinda umutekano wa Papa, abapadiri, ababikira n’abaganga ni bo ba mbere batoranyijwe muri iyi kipe.
Vatican isanzwe ifite ikipe y’umupira w’amaguru y’abagabo yashinzwe mu 1972 ariko ikaba ititabira amarushanwa mpuzamahanga kuko uyu mujyi atari umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Mu mikino 10 yemewe imaze gukina, yatsinzemo umwe, inganya itatu, itsindwa itandatu.
Umukino umwe rukumbi yatsinze ni uwo yahuyemo na SV Vollmond yo mu Busuwisi mu 2006.



















TANGA IGITEKEREZO