Abakapiteni umunani ni bo bazaba bayoboye amakipe yo mu bice bitandukanye by’Isi, azaba agizwe n’abakinnyi 150, bazagaragara mu mikino 20.
Aba ni Umufaransa Robert Pirès, Umunya-Cameroun Patrick M’Boma, Umunyarwanda Jimmy Gatete, Umunya-Brésil Maicon Douglas, Umunya-Misiri Wael Kamel Gomaa El Hawty, Umuyapani Tsuneyasu Miyamoto, Umunya-Espagne, Gaizka Mendieta n’Umunya-Canada, Charmaine Elizabeth Hooper.
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ku Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC] n’ibikorwa bigishamikiyeho biteganyijwe kubera i Kigali ku wa 10-20 Gicurasi 2024.
Umuvugizi Mukuru wa VCWC, Régis Isheja, yabwiye IGIHE ko kuri ubu hagiye gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha iri rushanwa mu mahanga.
Ati “Ubu tugiye kujya mu mijyi itandukanye ku isi nk’uko bisanzwe bikorwa ku bindi bikombe iyo byegereje. Abandi berekana ibikombe cyangwa ibindi, ariko twe tuzajyana abakanyujijeho.”
“Niba tugiye mu mujyi runaka tuzajya tubwira abakanyujijeho baho n’abandi tuzajya tuba turi kumwe, duhurireyo n’Abanyarwanda baba muri iyo mijyi, abandi Banyafurika bahaba, dukorane na za Ambasade zo muri ibyo bihugu.”
Imwe mu mijyi yamaze kwemezwa ni Rio de Janeiro muri Brésil, Bruxelles mu Bubiligi, Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Singapore, New York City muri Amerika, Toronto muri Canada na Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Mu Rwanda by’umwihariko, abakapiteni bakiriwe mu buryo budasanzwe, binyuze mu kugurutsa indege nto zitagira abapilote (drones) mu kirere cya Kigali Convention Centre.
Isheja yavuze ko kugurutsa drones byateguwe mu murongo VCWC ifite mu gukomeza imyiteguro.
Yagize ati “twashatse gukora ikintu kitaraba inaha. Ni ubwa mbere bibaye, ibyo tumenyereye ni ibishashi. Twagiraga ngo twerekane ko ibintu bitari mu magambo gusa, ahubwo no mu bikorwa bishoboka. Ikindi, n’abantu bagombaga kumenya ko urwego turiho ruri kuzamuka cyane.”
“Ibyo twakoze byari ku isangira ryabaye gusa, mwibaze rero uko iminsi izagenda yigira imbere cyangwa ku munsi nyirizina, ibikorwa tuzagenda dukora.”
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, binyuze muri Visit Rwanda, mu gutegura iki gikorwa ruheruka gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE), azatuma u Rwanda rwakira Igikombe cy’Isi ritegura muri ruhago inshuro eshatu zikurikirana. Ni ukuvuga 2024, 2026 na 2028.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi na Fred Siewe uyobora FIFVE.
Isheja yavuze ko aya masezerano agamije kumenyekanisha u Rwanda n’ibyiza nyaburanga birutatse.
Ati “Visit Rwanda imaze kuba ikimenyabose kw'isi, kandi nta gushidikanya ko iri mu baterankunga b’ibikorwa biba bikomeye."
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina.
Ni irushanwa ritazashingira mu kibuga gusa, ahubwo rizinjiriza n’igihugu, binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Muri VCWC hanateguwe inama zitandukanye, ibikorwa by’imyidagaduro birimo kumurika imideli, ibitaramo, amamurikagurisha n’ibindi bizitabirwa n’abarenga 5000.
















Ibitekerezo 0