Iri rushanwa rya CAN ryahurijweho na benshi ko ari ryo ryiza mu mateka y’iki gikombe, ryasize igihugu cya Côte d'Ivoire ari cyo kiritwaye nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Nigeria kuri Stade Alassane Ouattara.
Mu bakinnyi batoranyijwe n’akanama gashinzwe ibya tekinike muri CAF harimo batatu b’Inzovu za Côte d'Ivoire batarimo Seko Fofana wigaragaje muri iki gikombe, gusa bakagaragaramo Ghislan Konan, Jean Michael Seri, na Franck Kessié wagize uruhare mu ntsinzi yabo yo ku mukino wa nyuma.
Nigeria yakinnye umukino wa nyuma na yo ifitemo abakinnyi batatu; ba myugariro babiri ari bo Ola Aina na William Troost-Ekong, hamwe na Ademola Lookman wabatsindiye bitego muri iri rushanwa. Rutahizamu wa Napoli Victor Osimhen we ntabwo yagaragaye kuri uru rutonde nubwo yari umwe mu bitezwe ndetse akaba ari we ufite igihembo cy'umukinnyi mwiza muri Afurika.
Afurika y’Epfo yatunguranye ikegukana umwanya wa gatatu, yagize abakinnyi babiri kuri uru rutonde rwa CAN 2023, ni ukuvuga Umunyezamu kabuhariwe mu gukuramo za penaliti. Ronwen Williams, ndetse n’umukinnyi wo hagati Teboho Mokoena.
Indi myanya itatu isigaye yatwawe na rutahizamu wahize abanda mu bitego, Umunya- Guinée Equatoriale Emilio Nsue Lopez ndetse n’Abanye-Congo babiri; Yoane Wissa na Chancel Mbemba.
XI beza ba CAN 2023
Umunyezamu
Ronwen Williams
Ba Myugariro
Ola Aina, William Troost-Ekong, Chancel Mbemba Mangulu na Ghislain Konan.
Abakina hagati
Jean Michael Seri, Franck Yannick Kessie na Teboho Mokoena.
Ba Rutahizamu
Yoane Wissa, Emilio Nsue Lopez na Ademola Lookman.










Ibitekerezo 0