Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, ni bwo kuri Stade Amahoro hatangiye kubera irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.
Itsinda A ni ryo ryabimburiye andi makipe gukina, umukino ubanza uhuza Vipers SC iri mu zahagarariye Kenya na Garde Républicaine FC.
Ni umukino wagaragaje imbaraga nke z’iyi kipe yo muri Djibouti ikinamo rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Sibomana Patrick ‘Papy’, dore ko igice cya mbere yakirangije yatsinzwe ibitego 3-0.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 17, gitsinzwe na Farouk Miya wateye coup franc yari hanze y’urubuga rw’amahina, ayishyira mu izamu ku ishoti ryananiye umunyezamu wa Garde, Liban Mohamed Said, kurikuramo.
Farouk ukina mu kibuga hagati yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 36, mbere y’uko amakipe yombi aruhuka Watambala Abdu Karim ashyiramo icya gatatu.
Igice cya kabiri Garde Républicaine FC yagerageje gukina ishaka kwishyura, ariko amahirwe yo kubona igitego akomeza kubura kugeza umukino urangiye ari ibitego 3-0.
Mbere y’uko APR FC yo mu Rwanda yikiranura na Gor Mahia, Vipers yahise iyobora Itsinda A n’amanota atatu, Garde iba iya nyuma n’umwenda w’ibitego bitatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!