AS Muhanga yabonye itike yo gukina iki cyiciro gisoza Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma y’uko ishinje Espoir FC gukinisha umukinnyi udafite ibyangombwa, ndetse byarangiye iyi kipe y’i Rusizi yambuwe itike yari yakoreye ’ariko mu manyanga’.
Uyu mukino wabereye ku Mumena, wari witabiriwe n’abafana benshi barimo bamwe mu bayobozi b’amakipe y’Icyiciro cya Mbere.
Vision FC yatangiye neza, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mbanzineza Radjabu ku munota wa 23, ku mupira yatsinze aserebetse nyuma yo guhindurwa na Harerimana Jean Claude.
Bidatinze, iyi kipe yari mu rugo yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota itanu, cyinjijwe na Nizeyimana Omar.
AS Muhanga yabaye nk’ikangutse, yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 31, ni nyuma yo kubona igitego cyatsinzwe na Nizeyimana Abdou.
Amakipe yombi yasatiranye mu minota yakurikiyeho, ariko umukino urangira ntayongeye kureba mu izamu.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu i Shyorongi, warangiye Intare FC inganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa.
Umunsi wa Kabiri w’imikino ibanza uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi, ubwo Vision FC izaba yakiriye Intare FC mu gihe AS Muhanga izakira Rutsiro FC.
Amafoto: Sendegeya Jules



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!