Ni irushanwa ryabaye mu mpera z’iki cyumweru dushoje ryitabirwa n’amakipe asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wongeyeho amakipe aturutse mu gihugu cya Uganda agera kuri atatu na yo yari yaritumiwemo.
Iyi mikino yakiniwe ku bibuga bitanu mu mujyi wa Kigali, yasize amakipe yaturutse hanze y’u Rwanda asezerewe mu matsinda aho mu bagore APR VC, Rwanda Revenue, Police VC na EAUR ari zo zageze muri ½ cy’irangiza mu gihe mu bagabo APR VC, Kepler vc, Police VC na Gisagara ari zo zahashyitse.
Mu mikino yabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya Rwanda Revenue mu bagore yatunguye Police VC iyisezerera muri ½ iyitsinze Seti 3-2 (17-25, 25-23, 23-25, 25-22,15-12) mu gihe APR VC yo byoroshye yatsinze EAUR seti 3-0.
Mu bagabo ikipe ya Police yigaranzuye APR VC iyitsinda Seti 3-2 (25-21, 35-32, 23-25, 14-25, 6-15) mu gihe na Gisagara yaje gutsinda gutyo ikipe ya Kepler yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa.
Imikino yanyuma yabereye muri Lycée Notre Dame des Anges i Remera, ikipe ya APR VC byoroshye yaje kongera gutsinda Rwanda Revenue Authority Seti 3-0 (25-23, 25-19, 25-22) maze yegukana igikombe cya gatatu kikurikiranya nyuma ya Memorial Kayumba na Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Undi mukino wanyuma waje guhuza ikipe ya Police VC na Gisagara VC yari yagaruye abakinnyi bayo bakomeye, gusa bitandukanye n’uko benshi babitekerezaga, ikipe y’umutoza Musoni Fred yaje gutsinda iya Yakan Lawrence Seti 3-0 zihuse (25-22 , 25-19 ,25-18) maze yongera kubona igikombe nyuma y’icya Zone V yatwaye umwaka ushize.
Mbere y’uko iyi mikino itangizwa, habanzaga gufatwa umunota wo kwibuka abakinyi n’abakunzi ba siporo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Irushanwa nk’iri umwaka ushize rikaba ryari ryegukanywe na Gisagara mu bagabo mu gihe mu bagore ikipe ya Police VC ari yo yari yaryegukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!