Umunyezamu yabaye umwe mu bavuzwe cyane mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, nyuma yo gufasha igihugu cye kugera muri 1/16 ari ubwa mbere cyitabiriye.

Irushanwa ryarangiye avuye ku bantu ibihumbi 30 bamukurikiraga ku rubuga rwa Instagram, bagera hafi kuri miliyoni 29 mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Uyu munyezamu ukinira Colo-Colo yo muri Chile, ni umwe mu bahataniye igihembo cya Yashin Trophy gitangwa na France Football ku munyezamu mwiza w’umwaka wa 2025/26. Yavuze ko abayeho ubuzima butari bwiza nyuma y’uko abaye icyamamare.

Yagize ati “Nabuze amahoro n’umutuzo. Ntabwo nkigira ubuzima bwanjye bwite, byibuze ngo binamere nk’uko byari bimeze mbere. Iyo ngiye ahantu nko gufata amafungurio, ntihabura uza ansanga ashaka ifoto cyangwa ‘autograph’, bikaba bibi hari n’abandi bari kumfata amashusho.”

“Ibi ni ko byagenze mu buzima bwanjye, kandi sinzi icyo nakora kugeza ubu kugira ngo mbihagarike. Abantu benshi birukira ubwamamare no kuvugwa mu bitangazamakuru, ariko akenshi bareba gusa uruhande rwiza. Mu by’ukuri uwampitishamo kubaho ubuzima mbayeho ubu no kubaho ubwo nahozemo, nahitamo ubwo nari mbayeho mbere.”

Vozinha w’imyaka 40 ari mu bakinnyi Cap-Vert izitabaza ikina n’Amavubi. Gusa ntiyorohewe n’abakunzi ba ruhago iwabo kubera amakosa yakoze akabatsindisha umukino wa Mali ku bitego 3-1.

U Rwanda na Blue Sharks bizakinira kuri Estádio Nacional de Cabo Verde, ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, mu mukino w'umunsi wa kabiri mu Itsinda K ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027.

Vozinha abangamiwe no kubaho ubuzima bw'ubwamamare
Vozinha abangamiwe no kubaho ubuzima bw'ubwamamare
Vozinha ahanganiye umupira na Lionel Messi mu Gikombe cy'Isi
Vozinha ahanganiye umupira na Lionel Messi mu Gikombe cy'Isi