Wai Yeka yari umwe mu nkingi za mwamba muri Musanze FC ndetse mu myaka ibiri ishize yagiye asoza shampiyona ari mu batsinze ibitego byinshi, umwaka ushize akaba yari uwa gatatu n’ibitego 11.

Nk’uko Gakumba Patrick, Umunyarwanda ukora ibijyanye no gushakira abakinnyi n’abatoza amakipe ari nawe wayishakiye uyu mukinnyi, yabitangarije IGIHE, yavuze ko Wai Yeka yifuzwaga n’amakipe menshi ariko yahisemo kumujyana muri Alliance FC kuko abona izamufasha kuzamura urwego rwe cyane.

Yagize ati “Babonye amashusho ye, uko akina barabishima bansaba ko namubazanira. Hari amakipe menshi yamushakaga ariko nasanze Alliance FC ariyo nziza kuko twanakoranye mbashyira umutoza Kayiranga, mbona bafite gahunda zifatika.”

Gakumba yavuze ko Alliance FC ari ikipe yihagazeho mu bukungu agereranyije n’izo mu Rwanda kuko n’ubwo ikizamuka mu cyiciro cya mbere ihemba neza kandi n’abakinnyi bayo bakabaho nk’abanyamwuga.

Yagize ati “Ikipe yemera guhemba $2000 buri kwezi ntabwo wayigereranya n’izacu hano kandi n’amafaranga bamuguze aratubutse. Nasaba abakinnyi bo mu Rwanda gukoresha amahirwe bafite, bakigaragaza kuko amasoko yo arahari.”

Umuherwe w’ikipe ya Alliance Sports Club, Rtd Gen. James Bwire asanzwe ari Meya w’Umujyi wa Mwanza ari nawo ibamo, akaba ari na muramu wa Perezida wa Tanzania, John Magufuli. Afite intego yo kuyubaka ikaba imwe mu zikomeye muri icyo gihugu.

Wai Yeka ari kumwe na Gakumba Patrick wamushakiye iyi kipe n'umwe mu bayobozi ba Alliance FC
Wai Yeka ari kumwe na Gakumba Patrick wamushakiye iyi kipe n'umwe mu bayobozi ba Alliance FC
Wai Yeka ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akazajya ahembwa 2000 by'amadorali ya Amerika
Wai Yeka ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri akazajya ahembwa 2000 by'amadorali ya Amerika