Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi akaba na Kapiteni wa APR FC, yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Icyubahiro wa APR FC baganira mu buryo bwihariye.
Nyuma y’amafoto Ouattara yasangije abamukurikira bombi bari kumwe, yagize ati “Wakoze cyane ku nama z’ingirakamaro wangiriye, mubyeyi. Imana ikomeze iguhe umugisha utagabanyije.”
Ouattara yamumurikiye ibihembo yegukanye kuva yatangira gukinira APR FC. Ibi birimo icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, icy’uwatsinze ibitego byinshi muri BK Pro League 2025/26 n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko uyu mukinnyi yanamuhaye impano y’umwambaro we wo mu Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso.
Uyu Munya-Burkina Faso wageze muri APR FC muri Mutarama 2025, yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cya 2024/25 n’icya 2025/26, n’ibindi bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro.
Mu mukino uheruka kuba mu mpera z’icyumweru, yatsinze ibitego bibiri byafashije Ikipe y’Ingabo gusezerera Les Aigles du Congo ku giteranyo cy’ibitego 3-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!