Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026, ni bwo Malmö FF yatangaje ko yungutse uyu mukinnyi mushya usanzwe ukina mu bwugarizi anyuze mu mpande.
Uyu mukinnyi yahawe amasezerano azamugeza mu 2029, ndetse akaba yishimiye kuyigeramo nyuma y’uko amasezerano ye muri Toulouse FC yo muri Ligue 1.
Yagize ati “Ndishimye cyane ndetse mfite umunezero wo kuza mu ikipe nziza nka Malmö FF. Nzi neza amateka y’ahantu nje.”
Kamanzi wakuriye mu irerero ry’umupira w’amaguru rya RBK Youth n’irya RBK Youth, yakiniye andi makipe arimo Rosenborg BK, Tromsø IL na Ranheim zo muri Norvège.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 wavukiye muri Norvège, ni umwe mu bakomeje kuganirizwa ku kuba bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!