Ni itsinda ryihariye kuko kuko ririmo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite imijyi myinshi izakira iri rushanwa ifatanyije n’iyo muri Mexique ndetse na Canada. Iri rizatangira gukina kuva itariki ya 13 Kamena.
Imikino itandatu yaryo yo mu itsinda izabera mu mijyi itatu yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo ni Los Angeles, Seattle na San Francisco, hamwe n’undi wa Vancouver muri Canada.
Tugiye kurebera hamwe imwe ku yindi ku makipe ari muri iri tsinda, twibanda kuri iri rushanwa ry’Igikombe cy’Isi rizitabirwa n’ibihugu 48.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘The Yanks’, ni imwe mu makipe ategerejwe muri iri rushanwa, dore ko izaba iri gukinira imbere y’abafana bayo.
Iyi kipe igiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya 12 kuva mu 1930, ari na bwo iheruka kugira umwanya mwiza. Icyo gihe yasoreje ku mwanya wa gatatu. Mu irushanwa riheruka mu 2022 yasoreje muri ⅛ ubwo yatsindwaga n’u Buholandi ibitego 3-1.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 16 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ikaba itozwa na Mauricio Pochettino kugira ngo ayifashe gukorera mateka iwayo.
Uyu yahamagaye abakinnyi azifashisha. Abo bayobowe na Alex Freeman wa Villarreal, Chris Richards wa Crystal Palace, Antonee Robinson wa Fulham, Tyler Adams wa AFC Bournemouth, Brenden Aaronson wa Leeds United, Christian Pulisic wa AC Milan n’abandi.
Mu mikino 37 imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo icyenda, inganya umunani, mu gihe igera kuri 20 yayitsinzwe. Yinjijwe ibitego 66 yo yinjiza 40.
Australia
Ikipe y’Igihugu ya Australia ‘Socceroos’, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya karindwi. Iyi ni inshuro ya gatandatu igiye kujya muri iri rushanwa yikurikiranya kuva mu 2006.
Ubwo iheruka muri iri rushanwa mu 2022 ubwo ryari ryabereye muri Qatar, yaviriyemo muri ⅛ isezerewe na Argentine iyitsinze ibitego 2-1, ndetse ni na yo yaje kwegukana irushanwa.
Socceroos iri ku mwanya wa 27 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), itozwa na Tony Popovic wahisemo kujya muri iri rushanwa akifashisha abakinnyi biganjemo abato kuko muri 26 yahamagaye harimo 12 bari munsi y’imyaka 25. Abakinnyi umunani gusa ni bo bakinnye irushanwa riheruka.
Muri abo bakinnyi harimo Jordan Bos ukina anyuze mu mpande, Nestory Irankunda ukomoka i Burundi ariko wahisemo gukinira iki gihugu na Mohamed Touré ukinira Norwich City.
Mu mikino 20 imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo ine, inganya indi ine, mu gihe indi 12 yayitsinzwe. Yinjijwe ibitego 37 yo yinjiza 17. Iyi kipe ifite amateka mabi yo kuba itararenga ⅛ muri iri rushanwa.
Turikiya
Ikipe y’Igihugu ya Turikiya ‘The Crescent-Stars’, yongeye kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 24, dore ko yagiherukagamo mu 2002, ikaba inshuro ya gatatu igiye kugikina.
Iyi kipe iri ku mwanya wa 22 ku rutuonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), ubwo iheruka kwitabira iyi mikino yabereye muri Koreya y’Epfo ifatanyije n’u Buyapani yasoreje ku mwanya wa gatatu.
Umutoza wayo Vincenzo Montella, yahisemo abakinnyi azifashisha bayobowe na Arda Güler wa Real Madrid, Kenan Yildiz wa Juventus, Kerem Aktürkoğlu wa Fenerbahçe na Barış Alper Yılmaz wa Galatasaray.
Mu mikino 10 Turikiya imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo itanu, inganya umwe, indi ine irayitsindwa. Yinjije ibitego 20 mu gihe yo yinjijwe 17.
Paraguay
Ikipe y’Igihugu ya Paraguay ‘La Albirroja’, yongeye kubona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya cyenda, nyuma y’uko igiherukamo mu 2010 ubwo cyaberaga muri Afurika y’Epfo.
La Albirroja iri ku mwanya wa 40 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), itozwa na Gustavo Alfaro ufite inshingano zo kuyirenza muri ¼ iheruka kugeramo mu 2010.
Uyu mutoza yamaze guhamagara abakinnyi azifashisha, aho bayobowe na Miguel Almiron w’imyaka 32 ukinira Atlanta United, Julio Enciso wa Strasbourg na Diego Gómez wa Brighton & Hove Albion.
Mu mikino 27 imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo irindwi, inganya 10, mu gihe indi 10 yo yayitsinzwe. Yinjijwe ibitego 38 yo yinjiza 30.
Uko amakipe azahura:
12 Kamena
Amerika vs Paraguay
Haiti vs Écosse
13 Kamena
Australia vs Turikiya
19 Kamena
Amerika vs Australia
Turikiya vs Paraguay
25 Kamena
Turikiya vs Amerika
Paraguay vs Australia



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!