Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu b’u Bufaransa, yakoze ikosa mu mukino wabahuje na Paraguay, mu cyumweru gishize, ku itariki ya 4 Nyakanga 2026.
Ku munota wa karindwi w’inyongera kuri 90 y’uyu mukino, Olise yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’uko we na Matías Galarza wa Paraguay bashyamiranye akamukurura umupira.
Mu kwirinda ko uyu mukinnyi yabona indi ikarita igatuma asiba indi mikino y’Igikombe cy’Isi kigeze muri ¼, u Bufaransa bwifuje ko iyi karita yasubikwa nk’uko byagenze kuri Folarin Balogun wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku busabe bwa Perezida Donald Trump.
Mu kiganiro Umutoza Mukuru w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yagiranye n’itangazamakuru gitegura umukino wa ¼ uzabahuza na Maroc, yavuze ko FIFA yanze ubusabe bwabo.
Ati “Nta cyahindutse ku ikarita y’umuhondo yahawe Olise. Mu gitondo [cyo ku wa Gatatu] FIFA yadusubije ku mwanzuro yafashe, itubwira ko ikarita ya Olise igumaho.”
Ibi bivuze ko uyu mukinnyi ugenderwaho muri iyi kipe agomba kwigengesera mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga, kuko naramuka abonye indi karita bizatuma adakina umukino wa ½ igih ikipe ye yaba yakomeje.
Olise w’imyaka 24 ari kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho amaze gutanga imipira itanu ivamo ibitego, ari na we uyoboye abandi kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!