Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ni bwo amakipe yombi yahuriye kuri Dallas Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mukino wa mbere mu Itsinda L ari na ryo rya nyuma muri iri rushanwa.
Croatia yatangiye umukino ihuzagurika, ndetse ku munota wa cyenda kapiteni wayo, Luka Modrić, akorera ikosa Noni Madueke wari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’Umufaransa, Clément Turpin, ahita atanga penaliti.
Harry Kane ni we wateye iyi penaliti, ariko ibanza gukurwamo n’umunyezamu wa Croatia, Dominik Livaković, gusa umusifuzi amubwira ko yakoze amakosa yo gusohoka mbere, ategeka ko isubirwamo.
Uyu rutahizamu yahise ayisubiza mu izamu atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino, ndetse ahita aba umukinnyi wa mbere ku Isi utsinze penaliti nyinshi mu Gikombe cy’Isi.
Ku munota wa 36, Croatia yishyuye iki gitego ku mupira Petar Sučić yahereje Martin Baturina, na we ntiyazuyaza ahita awohereza mu izamu ryari ririnzwe na Jordan Pickford.
Harry Kane wari mwiza muri uyu mukino ntiyatumye Croatia ituza kuko yayitsinze igitego cya kabiri ku munota wa 42, giturutse ku mupira yashyize mu izamu n’umutwe uvuye kuri koruneri yari itewe na Declan Rice.
Ni igitego cy’amateka kuri uyu rutahizamu kuko yahise yuzuza ibitego 10 mu Gikombe cy’Isi, aba Umwongereza wa kabiri ubikoze nyuma ya Gary Lineker.
Yanabaye kandi Umwongereza wa kabiri ushoboye kwinjiza igitego mu marushanwa atatu atandukanye y’Igikombe cy’Isi, aho yabikoze mu 2018, 2022 na 2026, naho David Beckham abikora mu 1998, 2002 na 2006.
Uyu rutahizamu wa Bayern Munich wayigezemo mu 2023, kuva icyo gihe amaze kugira uruhare mu bitego 200 mu mikino 178 yakinnye. Yatsinze 168 atanga imipira 32 ivamo ibindi.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa kane w’inyogera, ubwugarizi bw’u Bwongereza bwahuzaguritse, bituma Petar Musa yishyurira Croatia igitego cya kabiri abifashijwemo na Ivan Perišić.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri zabaye nziza ku Bwongereza kuko bwatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 47, gitsinzwe na Jude Bellingham wazamukanye umupira wenyine kugeza yinjiye mu rubuga rw’amahina agatsinda igitego.
Nyuma y’iki gitego u Bwongereza bwakomeje kurusha Croatia ndetse bugahusha n’ibitego byinshi. Mu buryo bw’igitego bundi bwabonetse harimo ubwa Nico O’Reilly ku munota wa 49, Declan Rice ku wa 52, Anthony Gordon ku wa 56, Harry Kane ku wa 57 n’indi myinshi.
Thomas Tuchel utoza u Bwongereza yageze aho akora impinduka akura mu kibuga, Anthony Gordon, Declan Rice na Noni Madueke, ashyiramo Marcus Rashford, Bukayo Saka na Morgan Rogers.
Aba bongeye imbaraga mu kibuga bituma iyi kipe ibona igitego cya kane ku munota wa 85 gitsinzwe na Marcus Rashford wari uherejwe umupira mwiza na Bukayo Saka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!