00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: Hervé Renard yagizwe umutoza wa Tunisia

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 June 2026 saa 09:32
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisia (FTF), ryahaye akazi Hervé Renard kugira ngo abe Umutoza Mukuru w’ikipe y’umupira w’amaguru y’iki gihugu, asimbuye Sabri Lamouchi wirukanywe nyuma y’umukino umwe mu Gikombe cy’Isi.

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ni bwo FTF yatangaje ko yatandukanye na Sabri Lamouchi nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-1 mu mukino we wa mbere mu Itsinda F, yahuriyemo na Suède.

Nubwo ubutumwa yari yashyize hanze yabusibye benshi bagakeka ko ishobora kwisubiraho kuri uwo mwanzuro, si ko byagenze kuko yabusubijeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Muri iki gitondo kandi, ikinyamakuru cyo muri Tunisia ‘Tunis Afrique Presse’, cyatangaje ko ibiganiro n’umutoza mushya uzamusimbura byageze ku musozo, kandi uwo ari Umufaransa Hervé Renard.

Hervé Renard w’imyaka 57, ategerejwe muri Mexique aho Ikipe y’Igihugu ya Tunisia iri kuba, ndetse akaba ahagera kuri uyu wa Kabiri, agahita atangira no gukoresha imyitozo ye ya mbere.

Uyu mutoza agiye gutoza mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kugitozamo mu 2018 ari kumwe na Maroc, no mu 2022 ari kumwe na Arabie Saoudite mu 2022.

Inshuro zose yari muri iri rushanwa ntabwo ararenga amatsinda, dore ko no mu 2022 ubwo yatsindaga Argentine yatsinzwe imikino ibiri ikurikiyeho bikarangira na bwo atageze muri ⅛.

Tunisia yakoze amateka yo kuba ikipe rukumbi yirukanye umutoza mu Gikombe cy’Isi atoje umukino umwe, izahura n’u Buyapani ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, mbere yo guhura n’u Buholandi mu mukino wa nyuma w’amatsinda.

Hervé Renard amenyereye gutoza mu Gikombe cy'Isi
Hervé Renard yemeye gutoza Tunisia yirukanye umutoza mu Gikombe cy'Isi rugikubita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages