Ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ni bwo FTF yatangaje ko yatandukanye na Sabri Lamouchi nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-1 mu mukino we wa mbere mu Itsinda F, yahuriyemo na Suède.
Nubwo ubutumwa yari yashyize hanze yabusibye benshi bagakeka ko ishobora kwisubiraho kuri uwo mwanzuro, si ko byagenze kuko yabusubijeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Muri iki gitondo kandi, ikinyamakuru cyo muri Tunisia ‘Tunis Afrique Presse’, cyatangaje ko ibiganiro n’umutoza mushya uzamusimbura byageze ku musozo, kandi uwo ari Umufaransa Hervé Renard.
Hervé Renard w’imyaka 57, ategerejwe muri Mexique aho Ikipe y’Igihugu ya Tunisia iri kuba, ndetse akaba ahagera kuri uyu wa Kabiri, agahita atangira no gukoresha imyitozo ye ya mbere.
Uyu mutoza agiye gutoza mu Gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, nyuma yo kugitozamo mu 2018 ari kumwe na Maroc, no mu 2022 ari kumwe na Arabie Saoudite mu 2022.
Inshuro zose yari muri iri rushanwa ntabwo ararenga amatsinda, dore ko no mu 2022 ubwo yatsindaga Argentine yatsinzwe imikino ibiri ikurikiyeho bikarangira na bwo atageze muri ⅛.
Tunisia yakoze amateka yo kuba ikipe rukumbi yirukanye umutoza mu Gikombe cy’Isi atoje umukino umwe, izahura n’u Buyapani ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, mbere yo guhura n’u Buholandi mu mukino wa nyuma w’amatsinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!