00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: Iran yasize urwandiko rw’ubutumwa bw’amahoro muri Amerika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 June 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Nyuma y’umukino wa kabiri wo mu itsinda Ikipe y’Igihugu ya Iran yanganyijemo n’u Bubiligi, yasize ubutumwa bwandikishije ikaramu mu rwambariro yarimo busaba ko “amahoro n’icyubahiro byahabwa amakipe yose”.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, ni bwo Ikipe y’Igihugu ya Iran yahuye n’iy’u Bubiligi mu mukino wa kabiri w’Itsinda G ry’Igikombe cy’Isi wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umukino wabaye Iran ikomeje gushinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyifata nabi, dore ko iyi kipe iri kuba muri Mexique kuko hari bamwe muri yo bimwe ibyangombwa byo kujya muri Amerika, yategetswe kujya igera muri aho ikinira ku munsi w’irushanwa, hanyuma nyuma yawo ntirenze iminota 27 itarasubirayo.

Umukino urangiye ari 0-0, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran (FFIRI), ryavuze intego z’Abanya-Iran zitahindutse, ahubwo zikimeze nk’uko zari zikimeze mu myaka yo hambere.

Yagize iti “Kuva mu myaka ibihumbi ishize ku bw’Abaperesi kugeza kuri Iran yateye imbere ubu, umwuka wa Iran uracyariho kandi uhagaze neza.”

Mbere y’uko iyi kipe kandi iva mu Mujyi wa Los Angeles aho yari yakiniye, yasize urwandiko rwandikishije ikaramu mu rwambariro rwayo, rusaba ko buri gihugu cyahabwa agaciro muri iri rushanwa.

Yagize iti “Twazanye muri Los Angeles n’icyubahiro, duhatana ubwubahane, ndetse tuhavana gushikama. Mwakoze cyane Los Angeles ku buryo mwadufashe.”

“Mwakoze cyane kandi kuri buri mufana w’Umunya-Iran watanze umutima we, ijwi rye n’umutima we mu minota 180 ishize. Amahoro, icyubahiro n’ubushuti bibe mu bihugu byose.”

Ubu butumwa bwari bwandikishijwe ikaramu y’ubururu, ariko hagati hajyamo ijambo ‘Minab’ n’umubare 168, ungana n’abana baguye mu gitero cyagabwe ku ishuri ry’abakobwa rya Shajare Tayyiba, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Iran iherutse kugaragaza ko iri gutunganya ikirego gishinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ko itari kuyifataneza nk’uko bikorwa ku yandi makipe.

Iran yakomeje kuvuga ko iri gufatwa nabi mu Gikombe cy'Isi cya 2026
Iran yasize urwandiko rw'amahoro mu rwambariro rwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages