Mu cyumweru gishize, ni bwo Koreya y’Epfo yakinnye umukino wa nyuma wo mu Itsinda A ry’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, itsindwa na Afurika y’Epfo igitego 1-0.
Imikino y’amatsinda irangiye, amahirwe iyi kipe yari isigaranye yo kuba yakomeza mu makipe umunani yitwaye neza ku mwanya wa gatatu w’amatsinda, na yo yahise ayoyoka.
Ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, Umutoza Mukuru wa Koreya y’Epfo, Hong Myung-bo, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, asaba kwegura kuko atujuje inshingano yari yarahawe muri iri rushanwa.
Ati “Nahagaze burundu ku mirimo y’ubutoza, ntabwo twatanze umusaruro abafana bari badutegerejeho. Nubwo mvuye mu Ikipe y’Igihugu, ntabwo nteye umugongo umupira w’amaguru wa Koreya.”
“Nzakomeza gushyigikira Ikipe y’Igihugu mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye, ndetse nizera ko igihe kimwe abantu bazongera kugirira urukundi ikipe nk’uko bisanzwe.”
Ubwegure bwe bwaje nyuma y’uko Perezida Lee atangaje amagambo akomeye yifashishije imbuga nkoranyambaga, aca amarenga ko habaye amanyanga mu myiteguro y’Ikipe y’Igihugu ya Koreya y’Epfo mu Gikombe cy’Isi.
Ati “Nta kujya mu gihirahiro ahubwo ni uguhuzagurika bitanga umusaruro utari uteganyijwe. Bigaragara ko ari intege nke z’abari bafite mu nshingano imyiteguro.”
“Iyo hajemo ikimenyane cyangwa icyenewabo mu gutanga inshingano ku muyobozi, umusaruro uza uba umeze nko gutwika urupapuro.”
Ibinyamakuru byo muri Koreya y’Epfo, byagaragaje ko bitarangiriye aha kuko abagize uruhare mu myiteguro y’Igikombe cy’Isi, batangiye gukorwaho iperereza ku busabe bwa Perezida Lee.
Koreya y’Epfo yatsinze umukino ubanza mu Itsinda A wwari wayihuje na Repubulika ya Tchèque, indi ibiri ikurikiyeho itsindwa na Mexique igitego 1-0 mbere y’uko yongra gutsindwa na Afurika y’Epfo igitego 1-0.








Ibitekerezo 0