00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: Umupfumu wo muri Ghana yahize guteza Harry Kane imvune

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 June 2026 saa 11:40
Yasuwe :

Umupfumu wo muri Ghana witwa Nana Akwaku Bonsam, yatangaje ko yakoze imigenzo izatuma rutahizamu w’u Bwongereza, Harry Kane, agira imvune itazamwemerera kwitwara neza mu mukino w’Igikombe cy’Isi uzahuza Ghana n’u Bwongereza.

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, ni bwo u Bwongereza buzakina na Ghana mu mukino wa kabiri mu Itsinda L ry’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzabera muri Boston Stadium.

Kugeza ubu amahirwe menshi arahabwa Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza kuko yatsinze Croatia ibitego 4-2, nubwo na Ghana yatsinze Panama igitego 1-0.

Mu kiganiro Bonsam usanzwe ari umupfumu yagiranye na n’ikinyamakuru, Daily Star, yavuze ko ari kwita kuri Harry Kane watsinze ibitego bibiri mu mukino uheruka.

Ati “Ubu ndi gukora kuri Harry Kane. Nerekanye ubushobozi bw’ibyo nshobora gukora, rero nzi icyo ngomba gukora nkamuhagarika. Benshi baranzi ku byo mba nateganyije.”

“Ntabwo mwifuriza kugira imvune ikomeye cyane. Bizaba bihagije nimuhagarika ari gukina n’igihugu cyanjye. Nzakora akazi kanjye kugira ngo mfashe Ghana.”

Si ubwa mbere uyu mugabo avuga amagambo yo guteza imvune abakinnyi, kuko mu Gikombe cy’Isi cya 2014 yigambye imvune ya Cristiano Ronaldo yatumye adakina na Ghana.

Icyo gihe yavuze ko azi impamvu Ronaldo yavunitse, kandi imvune yamuteje itavurwa n’imiti iyo ari yo yose kuko iterwa n’imbaraga z’umwijima, gusa icyiza akaba afite ubushobozi bwo kuyikiza.

Harry Kane ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza mu Gikombe cy'Isi
Umupfumu wo muri Ghana, Akwaku Bonsam, yahize guteza imvune Harry Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages