Sahabo Hakim w'imyaka 18 yakinnye umukino we wa kane ubwo yinjiraga mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye Muhire Kevin, Amavubi akina na Afurika y'Epfo.
Abanyarwanda benshi bari bakurikiye uyu mukino bashimishijwe n'imyitwarire ye mu kibuga hagati bitewe n'imipira atanga kuri bagenzi be, gusoma umukino no gucenga aho bikenewe.
Mu mukino wabanje u Rwanda rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0 na wo yari yawitwayemo neza atanga imipira myiza yari kubyara ibitego n'ubwo inshundura zitabashije kunyeganyega.
Nyuma y'Umukino Amavubi yatsinzemo Bafana Bafana ibitego 2-0 ku wa Kabiri, tariki 21 Ugushyingo 2023, Ushinzwe inyungu za Sahabo Hakim, Umubiligi Yaccine Tabti yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi yongereye byinshi mu Amavubi.
Yagize ati "Sahabo ashobora gutanga imipira myinshi hagati mu kibuga ndetse n'igera kuri ba rutahizamu nk'igice cy'ingenzi cyane ikipe iba ikeneye ngo ibone ibitego. Ikindi ashobora gusesengura neza imikinire y'uwo bahanganye akabasha kureba uburyo yakina ngo ikipe ye ishobore guhererekanya umupira. Iyo usaba umupira ukanawutanga neza mu gihe cya nyacyo n'ahantu ha nyaho ni cyo cy'ingenzi mu mupira w'amaguru."
Avuga ku myitwarire ye nyuma y'uko Amavubi atsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0, Yaccine yavuze ko uyu mukinnyi yitwaye neza cyane mu minota 32 yahawe.
Yagize ati "Imikinire ya Sahabo yari myiza cyane kuri uyu mukino, yakinnye n'ikipe ikomeye azenguruka ikibuga cyose. Yumva neza ibyo umutoza amusaba, ndemeza ko yitwaye neza mu mikino yombi."
Yaccine yakomeje avuga ko umwihariko wa Sahabo mu kibuga hagati ari uko ashobora gufasha ikipe ye kwiharira umupira no gufasha ba rutahizamu kubona imipira myiza babyaza umusaruro.
Ku hazaza ha Sahabo Hakim, Yaccine, yakomeje avuga ko uyu mukinnyi afite ahazaza heza nyuma yo gusinya amasezerano na Standard de Liège muri uyu mwaka ndetse aterwa ishema no gukinira Ikipe y'Igihugu cy'u Rwanda, Amavubi.
Yagize ati "Sahabo yasinye amasezerano ya kinyamwuga mu Ikipe ya Standard de Liège, ashyize umutima ku kazi kandi aracyari muto, ari kuzamuka neza ubona ko afite ahazaza heza nakomeza kuri uru rwego."
"Akunda u Rwanda cyane kandi aterwa ishema no gukinira Ikipe y'Igihugu ku myaka 18 gusa, ashimishwa cyane n'urukundo Abanyarwanda bamwereka, nta gushidikanya ko ahazaza he hazaba heza gusa reka dutegereze."
Yaccine Tabti ni Umuyobozi wa Tabti Consultancy Group ifite icyicaro mu Bubiligi, iyi sosiyete ihagarariye inyungu z'abakinnyi batandukanye. Uretse Sahabo Hakim, hari kandi Umunya-Slovakia, Daniel Osman w'imyaka 16 n'abandi.
Sahabo Hakim ukina hagati mu kibuga yavutse tariki 16 Kamena 2005 kuri Se w’Umurundi na Nyina w’Umunyarwanda. Yakuriye mu Ikipe ya KVC Willebroek-Meerhof, yazamukiye mu makipe ya Beerschot, Anderlecht, Genk, Mechelen na Lille yagezemo mu 2022.
Tariki 29 Kamena 2023, Sahabo yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Standard de Liège. Ashyirwa mu Ikipe y’abasimbura ari naho akina kugeza ubu. Sahabo yakinnye umukino wa mbere mu Amavubi tariki 19 Ugushyingo ubwo yatsindaga Sudani igitego 1-0 mu mukino wa gicuti kuri Kigali Pelé Stadium.











Ibitekerezo 0