Se yari umukunzi wa Rayon Sports, byatumye Murangwa atangira kuba hafi y’iyi kipe afite imyaka 12 gusa aho yakoreraga imyitozo ku kibuga cy’i Nyamirambo, ari na ho bari batuye.
Aha ni ho yavanye izina rya Toto kuko ari we wari muto mu babaga bari ku kibuga, abatazi izina rye bakamuhamagara gutyo.
Kwitabira kenshi imyitozo ya Rayon Sports byafashije Murangwa Eugène kugirirwa icyizere, aba umunyezamu w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru nk’uko yabigarutseho mu kiganiro kirekire yahaye IGIHE.
Yagize ati “Byatangiye gutyo, uko nabaga ndi ku kibuga mbafasha kugarura imipira yagiye hanze, rimwe na rimwe nabaga ndi hafi y’abanyezamu bari mu myitozo. Ni ho natangiriye gukunda ibijyanye no kujya mu izamu. Rimwe na rimwe haba hari uwatinze cyangwa adahari, uhari akambwira ngo mufashe, dukinane.”
Umukino wa mbere yakiniyemo Rayon Sports yari uwa Trophée du 5 Juillet ubwo yari yahuye n’ikipe y’i Rwamagana mu 1988.
Ku bijyanye n’ingofero yakundaga kuba yambaye, Murangwa yabwiye IGIHE ko yabikomoye ku wari umunyezamu mu myaka ya 1980, Umunya-Cameroun Joseph-Antoine Bell wakiniye amakipe arimo Marseille, Bordeaux na St Étienne mu Bufaransa.
Muri iki kiganiro, IGIHE yabajije Murangwa ku mwuka wari muri Rayon Sports mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko nubwo habaga harimo gukekana, ariko bitari biremereye nk’uko byari bimeze mu bandi Banyarwanda.
Ati “Muri Rayon Sports, mu bihe bya Jenoside cyangwa na mbere yaho, hari umwuka nk’uwari muri Sosiyete Nyarwanda muri rusange. Umwuka wo kwishishanya, gukekana no kutabanirana neza nk’uko bakagombye kubana, ariko ibyari bihari ntibyari biremereye nk’ibyari mu bindi bice byabagamo Abanyarwanda.”
“Mu bayobozi wumvaga hari abafite imyumvire idahwitse, bashaka kuba babangamira kujya mbere kwa bamwe mu bakinnyi kubera ko babona bari mu bwoko ubu n’ubu, ariko hagati yacu abakinnyi, ntabwo icyo kibazo cyabagaho.”
Murangwa avuga ko atigeze abona havutse ikibazo hagati y’abakinnyi gifitanye isano n’ibyo bibazo byariho byo kudakundana no kubangamirana.



Umukino wa Al-Hilal wagaruye icyizere mu bantu nubwo Jenoside yatutumbaga
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye tariki ya 7 Mata, hari nyuma y’ukwezi kumwe Rayon Sports itsinze Al-Hilal ibitego 4-1 kuri Stade Amahoro.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports isezerera iyi kipe yo muri Sudani ku giteranyo cy’ibitego 4-2, ndetse ikomeza muri 1/8 cya African Cup Winners’ Cup aho yari guhura na Kenya Breweries.
Uwarebye uyu mukino n’utarawurebye, ariko bari bahari uwo munsi, bose bakubwira ko wabaye umunsi udasanzwe ku Banyarwanda bitewe n’intsinzi ya Rayon Sports.
Murangwa Eugène yakiniraga Gikundiro icyo gihe. Avuga ko wari umukino w’amateka kuri Rayon Sports ndetse no ku mupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.
Ati “Umukino wa Al-Hilal ni umwe mu y’amateka haba kuri Rayon Sports no ku mupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange. Hari ibintu bibiri bituma ujya mu mikino yibukwa cyane mu mateka ya Rayon Sports cyangwa mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.”
“Icya mbere ni uko, ari bwo bwa mbere ikipe yo mu Rwanda yari igeze mu cyiciro twari tugiyemo, bwari ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda igeze muri 1/8 cy’Irushanwa Nyafurika. Urumva byari bifite ikintu bisobanuye ku mupira w’amaguru.”
“Icya kabiri ni ibihe, ni igihe umupira wabereyemo. Umukino wabaye tariki ya 3 Werurwe 1994. Icyo gihe twari mu bihe bikomeye muri iki gihugu. Cyari igihe Leta yari iriho, yarimo ishaka uburyo bwo kuburizamo ibyo yari yaremeye gushyira mu bikorwa bijyanye n’ibizwi nk’Amasezerano ya Arusha.”
Murangwa yibuka ko icyo gihe hari umutekano muke waterwaga n’imitwe y’urubyiruko yari yarashyizweho irimo Interahamwe n’Impuzamigambi.
Ati “Wasangaga buri gihe, hano mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, nta kwezi kwashiraga hatabayeho ibintu by’imyivumbagatanyo byatezaga umutekano muke, ubundi hakazamo abasirikare, hakazamo ubwicanyi, abantu bicwa hirya no hino.”
“Umwuka wabaga ari uw’ubwoba, uw’umutekano muke n’urwicyekwe hagati y’abantu. Uwo mukino ubaye, kuwutsinda ukatugeza kuri urwo rwego rutari rusanzwe mu mupira w’amaguru hano, byafashije abantu kuwukuramo ikintu cyari kimaze iminsi kibuze mu bantu. Wahuje abantu, watanze icyizere ko ibintu bishoboka nubwo hari rwaserera.”

Murangwa yahishwe n’Interahamwe yafanaga Rayon Sports
Murangwa yavuze ko ubwo we na mugenzi we babanaga baterwaga n’abasikare mu rugo, yarokowe n’amafoto yari afite agaragaza ko asanzwe akinira Rayon Sports. Yafashijwe kandi n’abo bakinanaga, bo batahigwaga, nyuma ahishwa n’umuyobozi w’Interahamwe wafanaga iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Ati “Kuba twari tuzwi cyangwa tutazwi, icyo gihe ntacyo byari bivuze. Ubwo Jenoside yatangiraga tariki ya 7 Mata, ibintu byabaye ibindi. Ibintu byose uko byari bizwi, umurongo byagenderagaho ntabwo ari uko byari bikimeze. Kuba wari umukinnyi cyangwa ikindi cyose, ntacyo byari bivuze. Ubuzima bw’umuntu mbere na mbere ni cyo kintu cyakagombye kugira uburemere kurusha ibindi, ariko ni cyo cyahereweho giteshwa agaciro.”
“Ubwo rero niba ubuzima bw’umuntu bwateshejwe agaciro, icyo akora, icyo atunze n’ibindi bintu bijyana n’ubuzima bw’umuntu bwa buri munsi, nta gaciro byari bigifite.”
“Byarabaye rero, icyo gihe nari ntuye i Nyamirambo, hafi y’aho bita kuri Baobab. Ku mugoroba ubanziriza tariki ya 7 Mata ni bwo ibibazo byatangiye ubwo indege y’uwayoboraga igihugu, Habyarimana, yarashwe, akayigwamo ndetse n’abandi bantu batari bake.”
Muri iryo joro, Murangwa yarimo areba Igikombe cya Afurika cyaberaga muri Tunisia.
Yibuka ko “Umukino warangiye mu ma saa Yine z’ijoro, sinamenya ibyabaye, indege ya Habyarimana yahanuwe mu ma saa Mbiri n’Igice, saa Tatu, twe twari aho tureba umupira, ntawe uzi ibyabaye.”
“Nyuma dusohotse ni bwo twumvise abantu basa n’ababinuganugaho, umwe ngo ‘nabonye ibintu biturika, mbona ikintu kimeze nk’umuriro mu kirere’, ntitwamenya neza ibyo ari byo, turakomeza turitahira njye n’umusore twabanaga.”
Murangwa yavuze ko bagiye kuryama bisanzwe ariko nyuma baza gukangurwa n’amasasu n’amabombe bumvise aturika hirya no hino mu rukerera ahagana saa Cyenda.
Ati “Ahagana saa Kumi n’imwe ni bwo twumvise kuri radio ibyaraye bibaye.”
“Bwarakeye, ibintu bikomeza kumera nabi, batangira kubuza abantu kuva mu ngo zabo, dutangira kumva inkuru zivuga ko hari abantu bishwe hirya no hino. Natwe bigeze nka saa Munani zo ku itariki ya 7 [Mata], ni bwo twatewe n’abasirikare bari bamanutse hariya muri Mont Kigali, baza iwacu basakuza bavuga ko baje gushaka intwaro duhishe aho. Bavuga ko twagize uruhare mu ihanurwa ry’indege y’umubyeyi nk’uko bamwitaga.”
Uyu mugabo avuga ko icyo gihe ari bwo ibibazo bikomeye byarushijeho kugera ku Batutsi kugeza ubwo abasaga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Yakomeje ati "Mu by’ukuri, icyo gihe twabashije gukira icyo gitero cy’abasirikare bari baje aho kubera ko umwe muri bo yabashije kumenya, akamenya ko ndi Murangwa wo muri Rayon Sports, bitewe n’amafoto yabonye muri album.”
“Barimo batera hejuru ibintu bavuga ngo barashaka intwaro, ya album yaje kugaragaramo amafoto, umwe ayabonye arambaza ati ‘uri Toto?’, ndamubwira nti ‘Ndi we’, hanyuma ibyo biba impamvu z’uko ntacyo badutwaye.”
Murangwa yaje kuhava ku wa 8 Mata, asanga abakinnyi bakinanaga ariko batahigwaga.
Ati “Nahabaye mu gihe kigera ku kwezi, abo bagenzi banjye bampishe, bagerageza gukora ibishoboka byose ngo hatagira ibibazo mpura na byo.”
“Kugeza ubwo Interahamwe zaje zinshakisha ziranamfata, baranjyana, zavugaga ko hari umuntu wabantumye. Ariko ku bw’amahirwe, abo bagenzi banjye twakinanaga baza kubanyambura. Babanyambuye batanze amafaranga ndetse haza kuzamo n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda za kera, wari mubyara w’umwe muri abo bakinnyi twakinanaga. Bituma babasha kubanyambura, ndagaruka aho mu rugo.”
“Twaje kwigira inama, umwe muri bagenzi banjye twakinanaga witwaga Longin Munyurangabo, ni we waje kuzana igitekerezo cy’uko nashaka ahandi hantu njya kuko byagaragaraga ko bitacyoroshye ko nakomeza kuba aho ngaho.”
“Ni bwo yazanye igitekerezo ko twajya ku muntu wari umufana wa Rayon Sports, wari utuye hafi aho, twari tunamuzi ko yari Umuyobozi w’Interahamwe, ntibyari byoroshye kuvuga ko wajya mu rugo rw’Interahamwe kandi ubizi neza ko ari zo ziri gukora ubwo bwicanyi, ariko nta n’amahitamo wari ufite.”
Icyo gihe yahisemo kujya kwa Jean Marie-Vianney Mudahinyuka “Zuzu’ ni ko yitwaga ngo arebe icyo biri butange. Ati “Twagiyeyo, ku bw’amahirwe uwo mugabo, Zuzu, yemera kunyakira iwe, mpamara icyumweru n’iminsi, hanyuma aza kumvana aho iwe anjyana ku biro bya Croix-Rouge Mpuzamahanga, mu Kiyovu. Naho nahamaze iminsi nk’ibiri cyangwa itatu, nza kuhava bitewe n’uko Umuyobozi waho, Umusuwisi witwaga Gallard, yavuganye n’inzego z’ubuyobozi [bw’Umujyi wa Kigali] batwoherereza abapolisi babiri bazana imodoka, njye n’undi musore witwaga Jean Paul barahadukura batujyana kuri Hôtel des Mille Collines.”
“Nahabaye guhera mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi kugeza mu mpera za Kamena, tuhava batujyana i Kabuga aho FPR yari yaramaze gufata. Ni rwo rugendo navuga mu buryo buhinnye muri iriya minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Nyuma yaho, Murangwa yagiye kwifatanya n’urundi rubyiruko mu bikorwa byo kubaka igihugu mu Bugesera, ahava mu ntangiriro za Nzeri 1994, asubira mu Mujyi wa Kigali aho yongeye gukinira Rayon Sports.


Amafoto & Graphique: Ntare Julius
Video: Niyitanga Elise





Ibitekerezo 0