00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyakazi Sadate yahinduye imvugo ku matora ya FERWAFA

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 June 2023 saa 02:52
Yasuwe :

Munyakazi Sadate wari watangaje ko amatora ya FERWAFA akwiye guseswa kuko adaciye mu mucyo, yahinduye imvugo ashimangira ko nta bushishozi yari yashyizemo, ariko abamukurikira bamwe ntibanyurwa.

Ku wa 28 Gicurasi 2023 ni bwo Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yanditse kuri Twitter uko yumva imiyoborere ikwiye Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, n’uburyo abanyamuryango bayo bakwiye gukoramo ibintu, gusa avuga ko bishingiye ku bitekerezo bye bwite.

Nyuma y’uko Munyantwali Alphonse atanze kandidatire kandi yari amaze iminsi anugwanugwa muri FERWAFA ndetse hakaba nta kwezi kwari gushize agizwe Chairman wa Police FC, Munyakazi Sadate, yagaragaje ko uburyo amatora akorwa muri iri Shyirahamwe bisa no gukina ikinamico kandi bizatuma umupira w’amaguru udatera imbere.

Ni igitekerezo cyagarutsweho n’abatari bake ndetse bituma atumirwa mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire na Fine FM, ashimangira ibyo yavuze ndetse akomoza no kuba yifuza ko amatora y’abayobozi bashya ba FERWAFA yahagarikwa, hakavugururwa uburyo akorwamo.

Munyakazi yisubiyeho amazi atararenga inkombe

Ku mugoroba wo ku wa 10 Kamena 2023, ibyo Munyakazi yavuze byose yabihinduye atangaza ko atari akwiriye kubikora ashingiye ku kuba abo yakemanganga bataratangira inshingano ngo zibananire.

Yagize ati "Mwiriwe nshuti zanjye banyamupira bavandimwe, murabizi neza maze iminsi narahagurutse kubera agahinda duterwa n’umupira w’amaguru utaduha ibyishimo kandi tubinyotewe. Aka gahinda katumye mpaguruka ndahagara kandi nemye namagana amatora y’abazayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA]."

"Umutima wanjye wakomeje kudatuza ntekereza ubudatuza amanywa n’ijoro kuri ruhago yacu. Nasanze nta mpamvu yo guca iteka ko abantu batazashobora kuyobora FERWAFA bataranatorwa yewe bataranakora, Oya ibi menya ari ukwibeshya."

Munyakazi yahindukiye ku ijambo ashingiye ku muyobozi mushya wa Rayon Sports utaremewe na benshi ariko akaza kwandika amateka ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona y’Abagore mu Cyiciro cya Kabiri.

Ati "Dufashe urugero rwa hafi, mwibuke umuvandimwe Uwayezu Jean Fidèle. Yaje benshi bamucira urubanza ko nta kintu yageza kuri Rayon Sports, yewe hari n’abarahiye ko nta gikombe azigera ahesha iyi kipe. Aka kanya amagambo yashize ivuga Igikombe turakimanika."

"Nanjye rero nsanze ntakwiriye guca iteka ku bushobozi bw’abiyamamarije kuyobora FERWAFA bataratwereka icyo bashoboye. Aha narihenze cyane niyo mpamvu nsanga ntagomba guheranwa n’agahinda n’intimba duterwa n’umupira wacu, ahubwo ngomba gukoresha ubwenge nkashyigikira abazatorwa kugira ngo mbafashe kuzahura ruhago yacu kuko nibyo byishimo byacu."

Uyu mugabo kandi yahamagariye abakunzi b’umupira w’amaguru gukorera hamwe bagafasha abazatorwa kubaka umupira w’amaguru ku bw’ineza ya ruhago mu Rwanda.

Ati "Banyamuryango ba FERWAFA, banyamupira nshuti zanjye muze mu nzira nshya niyemeje gucamo, dushyigikire abazatorwa, tubabe hafi, tubagire Inama kuko dufatanyije nibwo tuzazamura umupira dukunda."

"Uburakari, umujinya twagaragaje mu minsi ishize bibere isomo rikomeye abazatorwa, bumve neza icyo tubakeneyeho, bakore cyane kugira ngo bazatumare agahinda tumaranye imyaka. Guhera none nshyigikiye ko amatora ya FERWAFA akomeza."

Munyakazi Sadate yahinduye intekerezo ku matora ya FERWAFA

Abakurikira Sadate bamusubije ’batitangiriye’

Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bavuga ko abayobozi ba FERWAFA bashyirwaho n’izindi nzego, aho kuba abanyamuryango bagakwiye kubatora binyuze mu Nteko Rusange.

Abo bagaragaza ko FERWAFA itegurirwa uzayiyobora nubwo badatobora ngo bagaragaze urwego rubifitemo ukuboko n’inyungu.

Ushingiye kuri ibyo bitekerezo n’abasubije Munyakazi ni byo babiganishagaho berekana ko na we yaganirijwe agahindura intekerezo.

Ukoresha amazina ya Ntunyobye ku rukuta rwe rwa Twitter, yasubije Munyakazi avuga ko "Za mbaraga na we zigukozemo ntacyo kugira ngo bucye, rata isubireho ariko ukuri turakuzi."

Fabrice Jimmy yamubwiye ko ibibera mu mupira w’amaguru biri ku karubanda ndetse na bo babireba amuha urugero rw’igihe yari Perezida wa Rayon Sports.

Ati “Bwana Sadate wituyobya. Ntabwo twese turi abashyitsi muri ruhago y’iwacu n’ibiyikorerwamo. Nk’umu-sportif wemera icyo bita ubusesenguzi mbere y’umukino? Ubwawe ko wabaye perezida w’ikipe, wigeze ugura umukinnyi utabanje kubaza no gushakisha aho yakinnye?”

“Ruhago y’iwacu ni yo idakeneye inararibonye kandi ko tuzifite? Ni yo yaremewe kuzamo abantu baje kwiga? Ndakumva telefone ihamagara abandi na we yaguhamagaye, ariko wikwitandukanya n’ukuri. Rtd utanzemo urugero, ubwawe urabizi igikombe ikipe iherutse nta ruhare rwe 10%.”

Uwitwa Theoneste yibajije impamvu urukuta rwa Munyakazi arirwo rwanditsweho ayo magambo, ndetse anashidikanya kuba rushobora kuba rwibwe n’abafite intekerezo zitandukanye n’izo asanganwe.

Yakomeje ati “Nyakubahwa urantengushye pe ngira ngo hari uwagukanze cyangwa konti yawe bakaba bayinjiyemo.”

Ibitekerezo byinshi kuri iyi ngingo ntabwo byemeranya no kwisubiraho kwa Munyakazi Sadate ahubwo byiganza cyane mu kuba yegerewe, akumvishwa uko uko bikorwa na we akemera kuyoboka iyo nzira.

Munyakazi Sadate yashyize yemera kuyoboka inzira y'ishyirwaho ry'ubuyobozi bwa FERWAFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages