Iyi kipe yo muri Tanzania ntabwo yagize umwaka mwiza wa 2018, kubera ibibazo by’amikoro make.

Intandaro y’icyo kibazo yari ukuba Umuyobozi wayo, Ally Yusuph Manji, yamaze amezi umunani afunze atagaragara mu bikorwa by’ikipe.

Nyuma yo gufungurwa mu mpeshyi y’uyu mwaka bivugwa ko yongeye gushora amafaranga menshi muri iyi kipe byatumye igaragara ku isoko ryo kugura abakinnyi.

Mu gihe habura iminsi itanu ngo isoko ryo kugura rifungurwe muri Tanzania, Yanga Africans iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona igeze ku munsi wa 12; iri mu biganiro na myugariro w’umunyarwanda Abdul Rwatubyaye w’imyaka 22.

Uyu mukinnyi yagoye Yanga mu mikino ine amaze guhangana nayo; ibiri yahuye nayo ari muri APR FC mu 2015 n’ibiri yahuye nayo muri CAF Confederation Cup y’uyu mwaka ari kumwe na Rayon Sports.

Ikinyamakuru ‘Mwanaspoti’ cyo muri Tanzania cyemeza ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza i Dar es Salaam mu kwezi gutaha kuko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze kure.

Rwatubyaye uzambara nimero 23 muri uyu mwaka w'imikino yabwiye IGIHE ko ibiganiro byatangiye ariko nta makuru menshi abifiteho.

Ati “Njye umutima wanjye uri muri Rayon Sports. (Yanga Africans) Barampamagaye mbahuza n’ushinzwe kunshakira isoko bari kumvikana. Nibemera ibyo twifuza bazaganira na Rayon Sports kuko ndacyayifitiye amasezerano y’umwaka. Umutoza wabo yarankunze asaba ubuyobozi ko bwansinyisha ubwo ni ugutegereza tukareba ikizavamo.”

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko iyi kipe yo muri Tanzania yamaze kwemerera Rayon Sports ko Rwatubyaye niyemera kujya gukina muri Tanzania bazamugura ibihumbi 40 by’amadolari.

Azaba yiyongereye ku bandi bakinnyi b’abanyarwanda bakina muri Tanzania barimo Kagere Meddie na Haruna Niyonzima bakina muri Simba SC.

Abdul Rwatubyaye yatangiye ibiganiro na Yanga Africans
Abdul Rwatubyaye yatangiye ibiganiro na Yanga Africans
Nimero 23 niyo izaranga Rwatubyaye muri uyu mwaka w'imikino
Nimero 23 niyo izaranga Rwatubyaye muri uyu mwaka w'imikino
Rwatubyaye yatangiye kugora Yanga mu 2015 akiri muri APR FC
Rwatubyaye yatangiye kugora Yanga mu 2015 akiri muri APR FC