Uyu munyezamu w’imyaka 25, ntabwo yagize umwaka mwiza muri iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo kuko ubwo yari ayigezemo avuye muri TS Galaxy, yatsinzwe ibitego 11 mu mikino irindwi.
Ibi byatumye atakaza umwanya ubanza mu kibuga bityo birangira atandukana nayo muri Gicurasi.
Umunyamakuru ukomeye muri Afurika by’umwihariko mu makuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Micky Junior, yatangaje ko Yanga iri mu makipe akomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yatangiye guterekeza kuri uyu munyezamu w’umunyarwanda.
Ntabwo ari iyi kipe gusa imwifuza kuko amakuru avuga ko anifuzwa n’andi y’i Burayi ndetse no muri Arabie Saoudite.
Iyi kipe y’ubukombe muri Tanzania itegerejwe mu Rwanda, tariki ya 15 Kanama 2025 ubwo izakina umukino wa gicuti na Rayon Sports nka kimwe mu bikorwa bigize ‘Rayon Day ya 2025.’







Ibitekerezo 0