Iyi kipe iri mu Rwanda, kuva ku mugoroba wo ku wa Kane, aho izakirirwa na Al-Merrikh SC yo muri Sudani mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

Yanga SC yiyemeje ko mu bihugu byose izajya ijya gukiniramo, izajya iremera abatishoboye babituyemo.

Mu Rwanda iyi nkunga yatanzwe ku wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri 2o23, mu gikorwa cyabereye ku Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ku Kicukiro.

Perezida wa Yanga SC, Eng. Hersi Said, yavuze ko bahisemo kwifatanya n’abagizweho ingaruka n’ibiza byahitanye ubuzima bwa benshi muri Gicurasi 2023.

Ati “Ibiza byibasiye u Rwanda byangije ibikorwaremezo byinshi birimo imihanda ndetse byatumye benshi bapfa. Yanga SC yabonye ko ari ingenzi gufasha Umuryango Nyarwanda. Dufite abafana benshi ba Yanga SC mu Rwanda, turashyigikiwe.’’

Yanga SC yahaye Guverinoma y’u Rwanda inkunga ya sima 200 n’amabati 70 agezweho azifashishwa mu kubaka inzu zasenyutse. Inkunga iyi kipe yatanze ifite agaciro ka 4,000; akabakaba miliyoni 4,8 Frw.

Yasobanuye ko ibikorwa nk’ibi byo gufasha Yanga SC isanzwe ibikora kuva mu gihe kirekire “mu gushyigikira abana b’imfubyi, ababyeyi barwariye mu bitaro, abana barwaye, abana baba ku muhanda, abasaza n’abakecuru bafite ibibazo bitandukanye.’’

Eng Hersi yongeyeho ko Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania ari bamwe, nta kigomba kubatandukanya.

Uyu munsi hatanzwe sima ariko biteganyijwe ko amabati azahabwa u Rwanda vuba bidatinze.

Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Munyazikwiye Jérôme, yashimye Yanga SC yazirikanye abagizweho ingaruka n’ibiza.

Ati “Ndaha ubutumwa abayobozi bacu. Inkunga twakiriye neza, turayishimiye. Ni inkunga ikomeza kudufasha mu kubakira abahuye n’ibiza.’’

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abantu 130 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru biturutse ku mvura idasanzwe yaguye mu rukerera rwo kuwa Gatatu kugeza mu gitondo, ni mu gihe abantu batanu baburiwe irengero.

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi 2023 ni yo yateje ibiza byahitanye abarenga 130 mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru, yangiza byinshi birimo ibikorwaremezo bitandukanye birimo inzu 5000 zasenyutse, imihanda 17 yangiritse n’ibiraro byangiritse.

Yanga SC yo muri Tanzania izacakirana na Al-Merrikh SC na Young Africans kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Nzeri 2023.

Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 10 Frw ahasanzwe, ibihumbi 25 Frw ahatwikiriye ndetse n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Al-Merrikh SC yageze muri iki cyiciro isezereye AS Otoho D’Oyo yo muri Congo Brazzaville mu gihe Yanga SC yo yakuyemo ASAS FC (Djibouti).

Young Africans izwi nka “THE CITIZENS” cyangwa “TIMU YA WANANCHI” ifite icyizere cyo kwitwara neza no kwerekana umukino mwiza.

Umuyobozi wa Yanga SC, Eng. Hersi Said (iburyo), yagiranye ibiganiro na Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira (hagati) na Team Manager w'Ikipe y'Ingabo, Rtd Cpt Eric Ntazinda
Umuyobozi wa Yanga SC, Eng. Hersi Said (iburyo), yagiranye ibiganiro na Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira (hagati) na Team Manager w'Ikipe y'Ingabo, Rtd Cpt Eric Ntazinda
Mu byo Yanga SC yatanze harimo imifuka 200 ya sima
Mu byo Yanga SC yatanze harimo imifuka 200 ya sima
Yanga SC yaremeye abagizweho ingaruka n’ibiza mu Rwanda
Yanga SC yaremeye abagizweho ingaruka n’ibiza mu Rwanda
Umuyobozi wa Yanga SC, Eng. Hersi Said, yatangaje ko ikipe ye yiyemeje ko aho izajya ijya gukinira hose izajya ikora ibikorwa by'urukundo byibanda ku gufasha abari mu kaga
Umuyobozi wa Yanga SC, Eng. Hersi Said, yatangaje ko ikipe ye yiyemeje ko aho izajya ijya gukinira hose izajya ikora ibikorwa by'urukundo byibanda ku gufasha abari mu kaga
Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Munyazikwiye Jérôme, yashimye Yanga SC yazirikanye abagizweho ingaruka n’ibiza
Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Munyazikwiye Jérôme, yashimye Yanga SC yazirikanye abagizweho ingaruka n’ibiza
Umuyobozi wa Yanga SC, Eng. Hersi Said yashimye Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira
Umuyobozi wa Yanga SC, Eng. Hersi Said yashimye Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso
Nyuma y'iki gikorwa hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mazimpaka Alain