Stade Umuganda yari yuzuye abafana biganjemo abambaye ubururu n’umweru baturutse mu Mujyi wa Kigali, yakiriye umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ wahuje Marines FC na Rayon Sports.

Wari umukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye isezera ku mukinnyi wayo wo hagati Yannick Mukunzi uzahaguruka i Kigali ku wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 ajya muri Sandviken IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède biteganyijwe ko azasinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi, abafana bategereza umunota wa 68 ngo haboneke igitego cya mbere cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu.

Ni nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na ba rutahizamu bari mu bihe byiza; Bimenyimana Bonfils Caleb na Michael Sarpong bagerageje gutera mu izamu ariko umunyezamu Ahishakiye Hertier urindira Marines FC akomeza gutabara, umupira usanga Niyonzima Olivier Sefu ahagaze wenyine awinjiza mu izamu agaramye mu buryo bwa ‘Garrincha’.

Ku munota wa 81 Sefu wigaragaje cyane muri uyu mukino yongeye kuzamukana umupira hagati mu kibuga agera mu rubuga rw’amahina akorerwa ikosa n’umunyezamu wa Marines FC, umusifuzi Uwikunda Samuel yemeza ko ari Penaliti.

Mu gihe bimenyerewe ko Caleb ariwe utera penaliti za Rayon Sports, iyi yo yahawe Yannick Mukunzi nk’impano yo kumusezera nkuko byemejwe na kapiteni Manzi Thierry nyuma y’umukino, nawe ayinjiza neza, atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri kuva yayisinyira muri Kanama 2017.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Robertinho itsinze iya Yves Rwasamanzi 2-0 watumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 irushwa na APR FC iyoboye urutonde inota rimwe ariko yo ifite imikino ibiri y’ibirarane irimo n’uwo izakinamo na Police FC kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019.

Imikino yose y’umunsi wa 15 wa shampiyona

Ku wa Gatanu

 Kiyovu Sports 2-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu

 AS Muhanga 1-2 Espoir FC
 Marines FC 0-2 Rayon Sports FC
 AS Kigali 1-0 Amagaju FC

Ku Cyumweru

 Kirehe FC vs Bugesera FC (i Kirehe)
 APR FC vs Police FC (Stade de Kigali)
 Etincelles FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)

Irangi bari barikozeho...umubiri wari ubururu n'umweru
Irangi bari barikozeho…umubiri wari ubururu n'umweru
Marine FC nayo yari ishyigikiwe nk'ikipe iri mu rugo
Marine FC nayo yari ishyigikiwe nk'ikipe iri mu rugo
Abafana ba APR FC bari babukereye bashyigikiye Marines FC
Abafana ba APR FC bari babukereye bashyigikiye Marines FC
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi ba Marines FC ntabwo bitwaye neza muri uyu mukino usoza indi ibanza ya shampiyona
Abakinnyi ba Marines FC ntabwo bitwaye neza muri uyu mukino usoza indi ibanza ya shampiyona
Kapiteni wa Marines FC Kambale Salita Gentil yahanganaga na Rayon Sports yakiniye
Kapiteni wa Marines FC Kambale Salita Gentil yahanganaga na Rayon Sports yakiniye
Amagana y'abakunzi ba Rayon Sports baturutse i Kigali bajya kuyifana i Rubavu
Amagana y'abakunzi ba Rayon Sports baturutse i Kigali bajya kuyifana i Rubavu
Yves Rwasamanzi aganira na Rutanga Eric mbere y'umukino
Yves Rwasamanzi aganira na Rutanga Eric mbere y'umukino
Bimenyimana Bonfils Caleb ahanganira umupira na myugariro Runanira Hamza wari umushinzwe
Bimenyimana Bonfils Caleb ahanganira umupira na myugariro Runanira Hamza wari umushinzwe
Caleb yababajwe no kuva mu mukino adatsinze igitego
Caleb yababajwe no kuva mu mukino adatsinze igitego
Kugenda kwa Abdul Rwatubyaye kwatumye Hussein Habimana udasanzwe abona umwanya wo gukina abanza mu kibuga
Kugenda kwa Abdul Rwatubyaye kwatumye Hussein Habimana udasanzwe abona umwanya wo gukina abanza mu kibuga
Marines FC yari yashoboye gucunga ba rutahizamu ba Rayon Sports kugeza ku munota wa 67
Marines FC yari yashoboye gucunga ba rutahizamu ba Rayon Sports kugeza ku munota wa 67
Michael Sarpong yakoresheje imbaraga nyinshi ariko abura igitego
Michael Sarpong yakoresheje imbaraga nyinshi ariko abura igitego
Ndayishimiye Thierry agerageza gucenga abo hagati ba Rayon Sports
Ndayishimiye Thierry agerageza gucenga abo hagati ba Rayon Sports
Wari umukino urimo guhangana kwinshi
Wari umukino urimo guhangana kwinshi
Yannick Mukunzi yagoye abakina hagati ba Marines FC
Yannick Mukunzi yagoye abakina hagati ba Marines FC
Yves Rwasamanzi ntabwo yishimiye uko abakinnyi be bitwaye
Yves Rwasamanzi ntabwo yishimiye uko abakinnyi be bitwaye
Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego kiri mu buryo bwamamaye ku munya-Brésil, Garrincha
Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego kiri mu buryo bwamamaye ku munya-Brésil, Garrincha
Umunyezamu Ahishakiye Hertier yakuyemo imipira myinshi yabazwe
Umunyezamu Ahishakiye Hertier yakuyemo imipira myinshi yabazwe
Nyirinkindi Saleh wa APR FC watijwe Marines FC yatanze akazi gakomeye kuri ba myugariro ba Rayon Sports barimo Irambona Eric
Nyirinkindi Saleh wa APR FC watijwe Marines FC yatanze akazi gakomeye kuri ba myugariro ba Rayon Sports barimo Irambona Eric
Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyinjijwe na Yannick Mukunzi kuri Penaliti
Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyinjijwe na Yannick Mukunzi kuri Penaliti
Penaliti Yannick Mukunzi yinjije ni impano yahawe na bagenzi be bamusezera
Penaliti Yannick Mukunzi yinjije ni impano yahawe na bagenzi be bamusezera
Byari ibyishimo bikomeye kuri Yannick Mukunzi wakinaga umukino wa nyuma muri Rayon Sports
Byari ibyishimo bikomeye kuri Yannick Mukunzi wakinaga umukino wa nyuma muri Rayon Sports