Karenzi yabigarutseho mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga cya SK FM kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, ubwo bagarukaga kuri uyu mukino w’Umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League.
Abanyamakuru b’iyi radiyo bavuze ko bagiye kugaruka ku muntu ushinzwe umutekano ku kibuga wasagariye abanyamakuru, Sam Karenzi ahita avuga ati “Va kuri ibyo! Ndashaka ko duhera ku muntu bita Abdul [Twagirumukiza].”
Yongeyeho ati “Uzi ko hari umukino asifura ukagira ngo ni nk’icyihebe gifite ifirimbi?”
Mugenzi we Ishimwe Ricard yamubajije niba avuga Abdul biganye muri Kaminuza, ahita anaseka cyane.
Karenzi yahise agira ati “Abdul Twagirumukiza? Abdul uzi ko yasifuye umukino nk’icyihebe! Uzi ko yafataga ibyemezo bitabaho mu misifurire.”
Musangamfura Christian ‘Lorenzo’ yabajije Karenzi uburyo atungurwa n’umuntu usanzwe azwi.
Ati “Kuki utungurwa n’uburyo Abdul yitwaye, ko umuzi, ko uzi inkuru ziba zimuzengurutse, kuki udatungurwa no kumuha gusifura umukino nk’uyu?”
Yongeyeho ati “Ni nde wagombaga guha ikarita itukura umunyezamu wa APR [Hakizimana Adolphe ku ikosa yakoreye hanze y’urubuga rw’amahina]? Uriya ni umutuku.”
Kuri iri kosa ryo ku munota wa 70, Karenzi yagize ati “Abantu bagerageje kubigoreka, abasifuzi ba hano bagerageje kuyobya abanyamakuru ngo si ikarita itukura, ariko ni ikarita itukura igaragara.”
“Umunyezamu yarasohotse, hanze y’urubuga rw’amahina, ni we wari umukinnyi wa nyuma kuko nta wundi uhari. Abasifuzi bose nabajije hano bambwiraga ibintu nkumva simbyumva neza. Utari Umunyarwanda nayihaye, yambwiye ibitandukanye.”
Twagirumukiza avugwaho kuba umukunzi wa APR FC.
Karenzi yongeyeho ati “Uzi ko Abdul yanga kurangiza umukino abishaka? Stade yose byayicanze, ukabona ntacyo bimubwiye.”
Lorenzo yahise agira ati “Iminota itandatu ivemo 12!”
Muri uyu mukino, Kiyovu Sports yari yafunguye amazamu ku munota wa 80, ku gitego cyatsinzwe na Harerimana Abdul Aziz ‘Rivaldo’.
Denis Omedi yishyuriye APR ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa mbere w’inyongera.
Umusifuzi wa Kane, Murindangabo Moïse, yari yerekanye iminota itandatu y’inyongera, ariko umukino warangiye hamaze gukinwa iminota icyenda.
Twagiramukiza Abdul Karim asanzwe ari Umusifuzi Mpuzamahanga wa FIFA kuva mu 2013.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!