00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimenyi uheruka gusezera ruhago, yicuza amahirwe yabonye akayatera inyoni

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 February 2026 saa 06:49
Yasuwe :

Kimenyi Yves uheruka gusezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yatangaje ko yicuza gutera inyoni amahirwe yabonye.

Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro RTV Kick Off cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare 2026.

Ubwo yari abajijwe niba hari icyo yicuza, Kimenyi yagaragaje ko yishinja kutabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Ati “Njye mbona nta kintu nakoze ngereranyije n’ibyo Bakame na Ndoli bakoze. Hari icyo nicuza. Buriya nagize amahirwe yo gutozwa n’umuntu wakinnye ku rwego rwo hejuru, umutoza Mugisha Ibrahim yakundaga kumbwira ko amahirwe mu mupira hari igihe aza rimwe bikihuta ukanabibona.”

“Urugero nka Ntwari Fiacre urwego ariho rwahise rwihuta cyane. Yabonye amahirwe rimwe ahita umugeza ahantu hakomeye. Nibyo Mugisha yakundaga kumbwira rero njye navuga ko ayo nabonye ntayabyaje umusaruro.”

Kimenyi yakomeje avuga ko abona imyaka ibiri cyangwa itatu ari yo yagizemo ibihe byiza cyane.

Ati “Buriya umupira utandukanye n’izindi siporo kuko biragoye ko warenza imyaka 15 uri mu bihe byiza ari na byo bangiragaho inama simbyumve. Ni byo mvuga kuri Bakame na Ndoli bakoze ibintu binini ntekereza ko ntakoze kuko njye nagize ibihe byiza mu myaka ibiri cyangwa itatu.”

Kimenyi yagaragaje ko uretse muri APR FC yagiriye ibihe byiza akanatwaramo ibikombe, andi makipe yumva hari ideni ayafitiye.

Ati “Hari aho nanyuze numva mfitiye ideni uretse nko muri APR FC natwayemo ibikombe ariko nka Rayon numvaga ngiye gukorayo amateka ariko sinatindayo.”

Uyu mugabo kandi yavuze ko imvune yagiriye i Musanze mu 2023 ari yo ntandaro yo gusezera kwe kuko yumvaga izamara amezi atatu cyangwa atanu ariko urugendo rwo gukira ntirwagenda neza.

Yavuze ko byabaye bibi cyane kuko yageze aho yambaraga inkweto ikirenge kikabyimba ndetse ubu amano ye yanze gusubira nk’uko yahoze.

Kimenyi Yves yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu 2012 ari mu Isonga FC yavuyemo ajya muri APR FC yakiniye imyaka itanu, yakiniye Rayon Sports amezi atandatu, ajya muri Kiyovu avuga ko yagizemo imyaka ibiri myiza cyane, mbere yo gusoreza muri AS Kigali yagiriyemo imvune ikomeye yashyize iherezo ku mwuga we.

Kimenyi Yves yicuza gutera inyoni amahirwe yabonye muri ruhago
Kimenyi yavuze ko abona ntacyo yakoze ugereranyije n'ibyo Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame bakoze
Imvune Kimenyi yagize mu 2023 yashyize iherezo ku mwuga we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages