Uyu muyobozi yabigarutseho ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, aho yasimbuye Ndorimana Jean François Regis ‘Général’ weguye kuri uyu mwanya mu ntangiriro za 2024.
Mu nteko rusange yabaye ku Cyumweru, tariki 26 Gicurasi 2024, Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora Kiyovu Sports yangiwe kuyinjiramo.
Ubwo yari irangiye, Nkurunziza nk’umuyobozi mushya, yabajijwe uko azabana n’uyu mugabo, atangaza ko yiteguye ibiganiro ariko nawe akwiye kugaragaza ubushake.
Ati “Uwo mugabo (Mvukiyehe) hari imanza zitandukanye arimo na Kiyovu zigomba kubanza gukemuka. Ariko nk’umuntu wayoboye akwiye gukomeza kugira icyo cyubahiro. Nabikunda tuzakomeza dufatanye ariko nanone hari ibizabanza gukemuka.”
Yakomeje agira ati “Arasabwa gukora cyane natwe tugakora kugira ngo tuzabone aho duhurira. Nabikunda tuzakomeza gufatanya kuko Abayovu na we tumufata nk’umukunzi wayo gusa twe turabyifuza (ibiganiro). Dufungukiye kuganira na we. Nagaragaza ubwo bushake nta kindi kizaba gisigaye.”
Nubwo Nkurunziza avuga ibi, Mvukiyehe we yatangaje ko ibyamubayeho byatumye atazongera kwitabira ibikorwa bya Kiyovu Sports n’iyo yabitumirwamo.
Ati “Nkurikije ibibaye ntabwo nakongera kwitabira indi Nteko Rusange n’iyo banyandikira. Iyo abantu batakwifuza ntabwo uhatiriza, iby’umupira w’amaguru si ibintu byo kuzanamo amahane.”
Ku rundi ruhande, Nkurunziza arajwe ishinga no kunga Abayovu cyane ko folizofi ye ari ubufatanye.
Ati “Icyo tuzanye cya mbere ni ugusubiza hamwe abakunzi ba Kiyovu Sports aho bari hose kugira ngo dukorere hamwe twongere twisubize agaciro.”
Yakomeje agira ati “Kiyovu yaciye mu bihe bigoye mu minsi yashize nk’imyaka itatu ishize baratatana kubera impamvu mwese muzi ari nacyo cyateye ikibazo cy’amikoro ariko ubwo twiyemeje gukorerahamwe, mbahaye igihe gito kigakemuka.”
Uyu mugabo yagiye ku buyobozi bw’Urucaca mu gihe iyi kipe iri mu bihano byo kutagura abakinnyi yahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Nkurunziza yavuze ko ari igihe gito igisabwa kigakorwa bagatangira kubaka ikipe ikomeye.
Ati “Ibijyanye n’ibihano bya FIFA tumaze iminsi tubikoraho ndetse mu gihe gito kitarenze ukwezi kwa Kamena tuzabaha igisubizo cyiza kibahesha kubona ikipe nziza Abayovu bifuza.”
Benshi mu babonye amakuru y’uko Nkurunziza yagizwe Perezida mushya wa Kiyovu Sports bibajije aho avuye cyane ko atari benshi bamuzi. Icyakora we, avuga ko ari Umuyovu kuva mu 1977 bityo batagakwiye gutungurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!