Kuri bamwe, Bedoya bamwita “Inyamaswa y’inkazi” kubera uburyo yitwaraga mu kibuga byajyanaga kenshi no guhabwa amakarita atukura.
Gerardo Bedoya yahawe amakarita 45 y’umutuku mu mikino irenga 600, bimugira ufite menshi kurusha undi mukinnyi w’umupira wese wabigize umwuga.
Ikarita ya 41 ni yo yibukwa cyane kurusha izindi zose yahawe. Hari ku wa 23 Nzeri 2012 ubwo ikipe ye ya Santa Fe yahuraga na Millonarios mu mukino w’amakipe yombi y’i Bogotá. Yarifashe akubita inkokora Jhonny Ramirez wa Millonarios, anamukubita umugeri ku mutwe we ubwo yari arambaraye hasi.
Amakarita atukura yageze aho aba nka karande kuri Bedoya kubera ko byaramukurikiranye ari n’umutoza.
Nyuma y’iminota 21 gusa atangiye akazi nk’umutoza wungirije muri 2016, yahawe ikarita y’umutuku ajyanwa kurebera umupira mu bafana.
Bedoya yavukiye muri Colombia ahitwa Ebejico mu 1975. Hafi kimwe cya kabiri cy’imyaka ye yakimaze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Amakipe 14 abarizwa muri Amerika yo Hagati n‘iy’Epfo ni yo yakinnyemo. Amenshi muri yo ni ayo muri Colombia na Argentine.
Millonarios, ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona ya Colombia, ni yo yabashije gukinira igihe kirekire (imyaka ine) kubera ko izindi yamaranaga na zo umwaka bikaba hari n’ubwo utageraga.
Deportivo Cali na yo ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere muri Colombia, yabashije kuyikinira imikino myinshi (118) kurusha ayandi.
Ibigwi bye ntabwo ari amakarita atukura gusa
Nubwo azwiho kuba yarakoraga amakosa menshi mu kibuga igihe biri ngombwa cyangwa bitari ngombwa, afite byinshi ku giti cye yamariye amakipe yakiniye ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Colombia.
Mu 2001, ikipe ya Racing na Riverplate zahuriye mu mukino w’igikombe cy’icyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Argentine (icyo gihe cyitwaga “Apertura Championship”), cyakinirwaga mu matsinda, amakipe yose agahura (round-robin format).
Ku munota wa 86, Berdora yateye ishoti ry’umuzinga ryavuyemo igitego cyo kwishyura igitego kimwe bari batsinzwe, bifasha Racing kwegukana igikombe cya mbere mu myaka 35. Icyo gitego, ni kimwe mu bindi byishimirwa mu mateka y’Ikipe ya Racing.
Muri uwo mwaka kandi ni bwo n’Ikipe y’Igihugu ya Colombia yabashije kwegukana irushanwa rikomeye rukumbi mu mateka yayo, Igikombe gihuza ibihugu byo muri Amerika y’Epfo (Copa América).
Colombia ubwo yari ihanganye na Honduras muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa (semifinals), Bedoya yayifashije kugera ku mukino wa nyuma ubwo yatsindaga igitego giturutse hanze y’urubuga rw’amahina. Colombia yegukanye igikombe itsinze Mexique igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.
Ni byinshi yagiye agira icyo afasha amakipe yabashije kunyuramo nka Santa Fe, yafashije gutwara igikombe cya Shampiyona yo muri Colombia mu 2012 nyuma y’imyaka 37 itegereje.
Igitinyiro cye kigera no hanze y’ikibuga ?
Yahawe akabyiniriro ka “Jenerali” na “The Beast” (inyamanswa nini y’inkazi) kubera imyitwarire ye mu kibuga.
Ubwo umunyamakuru w’umupira w’amaguru w’Umunya-Colombia, Carl Worsick, yakoraga ku nkuru mbarankuru Fifa Futbol Mundial Series, yikije cyane kuri Bedoya.
Ati “Mbere y’uko ninjira mu nzu ye kumukoresha ikiganiro, yari atandukanye kure cyane n’icyo twari twiteze. Azwi kuri bene iriya myitwarire mu kibuga gusa hanze yacyo akora itandukaniro.”
Omar Vasquez wakinanye na Bedoya mu Ikipe ya Millonarios hagati ya 2007 na 2010, bakaba baranabanaga mu cyumba kimwe mu mwiherero wa mbere y’imikino, yavuze ko mugenzi we akwiye kwibukwa nk’umukinnyi w’igihangange.
Ati “Ntabwo ari ibintu bidasanzwe muri sosiyete yacu ko abantu bibukira ku wundi ibintu bibi, ariko Bedoya agomba kwibukwa nk’umukinnyi w’igihangange w’igihugu cyacu.”
Kuri ubu, Bedoya ahora ashaka ko yabonwa neza’ nkuko Worsick yabigarutseho.
Ati “Ahora ashimangira ko nta banzi afite ubu. Kuva yahagarika gukina, asigaye aharanira guhindura uko abonwa.”
Mu 2016 ni bwo Gerardo Bedoya yagizwe umutoza wungirije muri Santa Fe, ayibamo imyaka itatu kugeza mu 2019.








Ibitekerezo 0