Luc Eymael yasezerewe na Yanga muri Nyakanga 2020 ashinjwa kuvuga amagambo yuzuyemo irondaruhu ku bafana b’iyi kipe, nyuma y’uko umugore we yari yatangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu Mubiligi yajyanye ikirego mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ashinja Yanga kumwirukana mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse iyi kipe itegekwa kumwishyura miliyoni 148 Frw bitarenze tariki 30 Kanama 2022.
Ubuyobozi bw’ikipe bwahise buhamagara uyu mutoza bumusaba ko yakwemera akajya yishyurwa mu byiciro nubwo FIFA yo yari yategetse ko bamwishyurira rimwe. Eymael yarabyemeye hagamijwe koroshya ikibazo no kugikemura mu mishyikirano.
Umunyamategeko wa Luc Eymael, Semeria Antoine, yagize ati ”Namubwiye ko ubwo busabe buzamuteza ibibazo, wenda yakunze ikipe nyuma yemera kwishyurwa mu byiciro, ari yo mpamvu yatumye asinya ayo masezerano.”
Icyiciro cya mbere cya miliyoni 20 Frw cyishyuwe tariki 31 Ukwakira 2022 nyuma byatwaye ukwezi kumwe na none ngo hishyurwe ikindi cyiciro cya miliyoni 33 Frw.
Semeria yakomeje ati ”Ikipe yakomeje gutinda kumwishyura [Eymael]. Uretse ibice bibiri byaje mu gihe gito, ikindi cyaje tariki 16 Ugushyingo ikindi kiza mu mpera z’Ukuboza 2022 mu gihe igihe ntarengwa cyari tariki 30 Ugushyingo 2022.’’
“Tariki 3 Gashyantare 2023 natanze ikirego cy’ubukererwe muri FIFA. Nyuma y’aho bahagaritse kwishyura mbarega ko bakiturimo ibihumbi 99$ ndetse n’amande y’ibihumbi 5$ y’ubukererwe nubwo mu gihe natangaga ikirego hari andi make bishyuye angana na miliyoni 33 Frw.”
“Tariki 7 Gicurasi 2022 ni bwo FIFA yakiriye ikirego cyacu nyuma y’aho gato yasubije Umutoza Eymael imenyesha Yanga SC umwanzuro ko igomba kumwishyurwa miliyoni 66 Frw n’amande ya miliyoni 5 Frw mu minsi 45 uhereye igihe umwanzuro wafatiwe.”
Icyo gihe ariko ntabwo Yanga yishyuye ndetse byatumye uyu munyamategeko yandikira FIFA ku wa 19 Kamena ayimenyesha ko ikibazo kitarabonerwa umuti.
Semeria yavuze ko ’kuba [Yanga] itaratwishyuye mu minsi 45 yahawe byatumye ihagarikwa kwandikisha abakinnyi bashya.”
Ati “Nyuma y’aho twakiriye umwanzuro wa FIFA wohererejwe na Federasiyo ya Tanzania utumenyesha twese ko Young Africans itubahirije amasezerano y’ubwishyu. FIFA imenyesha TFF ko ikipe ihagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya ndetse ko igomba kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano.’’
Luc Eymael ubwo yaganiraga na IGIHE yavuze ko uretse kwimura iminsi y’ubwishyu, Yanga hari n’amafaranga yemera kwishyura n’ayo itemera nubwo yose akubiye mu mwanzuro wa FIFA.
Yagize ati "Batangiye ku Cyumweru [tariki 25 Kanama 2023] bambwira ngo baranyishyura, ku wa Kabiri bambwira ko noneho bari bubikore bukeye bwaho. Byageze ku wa gatatu bambwira ko nabihanganira bakanyishyura ku wa Kane. Na n’ubu ndacyategereje.’’
“Bambwiye ko bari bunyishyure miliyoni 66 Frw gusa kandi ntahagije, ntibemera miliyoni 5 Frw y’amande y’ubukererwe. Umwunganizi wanjye mu mategeko azahangana na bo.”
Young Africans igomba kwishyura Umutoza Luc Eymael ibihumbi 66$ icyarimwe cyangwa se igihano kigakomeza. Yaba we, Umunyamategeko we Semeria Antoine, FIFA na TFF nta n’umwe urakira ibisobanuro bivuye muri Yanga byerekana uko yakiriye igihano cyangwa se niba yiteguye kwishyura.
Umubiligi Luc Eymael yatoje Rayon Sports mu 2014 asimbuye Umufaransa Didier Gomez da Rosa wari umaze kuyihesha Igikombe cya Shampiyona.
Muri Shampiyona ya 2013–14 Eymael yatoje Rayon Sports imikino 14 atsindwa umwe na Espoir FC anganya itatu irimo AS Kigali n’imikino ibiri ya Champions League na AC Leopards de Dolisie yo muri Congo Brazzaville.
Icyo gihe yagombaga gutoza Rayon Sports yayoborwaga na Ntampaka Théogène imikino y’Igikombe cy’Amahoro yari igeze muri 1/8 cy’irangiza ariko yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) imikino umunani n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw kubera uruhare yagize mu mvururu zakurikiye umukino na Rayon Sports na AS Kigali.
Luc Eymael w’imyaka 63 amenyerewe ku Mugabane wa Afurika kuko yatoje amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports yo mu Rwanda yagezemo avuye muri Vita club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Missile FC yo muri Gabon na AFC Leopards yo muri Kenya.
Nyuma yakomereje muri JS Kairouan yo muri Tunisia, Polokwane City, Free State na Black Leopard Stars zo muri Afurika y’Epfo, Yanga SC yo muri Tanzania na Stade Tunisien yo muri Tunisia, baherutse gutandukana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!