Aba bakinnyi bombi bari mu Banyarwanda iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ishaka kuzubakiraho 7mu mwaka w’imikino utaha wa 2026/27 nyuma y’uko itandukanye na Niyomugabo Claude, Niyigena Clément na Ruboneka Jean Bosco.
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko Byiringiro Jean Gilbert na Nshimiyimana Yunussu bageze ku biro bya APR FC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2026, buri wese ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Myugariro wo hagati Nshimiyimana Yunussu, usanzwe ari murumuna wa Omborenga Fitina bakinana, yari asoje amasezerano mu gihe Byiringiro Jean Gilbert ukina iburyo, yari agifite umwaka umwe ku masezerano y’imyaka itatu yari yasinye mu 2024 avuye muri Marine FC.
Yunussu wakuriye mu ikipe y’abato ya APR FC ari mu bakinnyi bazubakirwaho ubwugarizi bwayo, aho azakinana na myugariro w’Umunya-Burkina Faso, Madou Zon, wamaze kumvikana n’iyi kipe yambara umukara n’umweru mu gihe yari Kapiteni wa TP Mazembe.
Abandi bakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi muri iyi kipe ni Nduwayo Alex umaze umwaka umwe avuye muri Gasogi United na Ishimwe Abdoul umaze amezi atandatu avuye muri Mukura VS aho yari yaratijwe na Intare FC.
APR yahisemo kongerera amasezerano Byiringiro mu gihe hari amakipe arimo Al-Merrikh SC yamwifuzaga ndetse uyu mukinnyi ni we watowe n’abafana nk’uwitwaye neza kurusha abandi muri iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Byiringiro uvukana na Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric 'Zidane', yagize umwaka w’imikino mwiza, akina imikino myinshi ugereranyije n’iya Omborenga Fitina wasubiye muri APR avuye muri mukeba muri Rayon Sports.








Ibitekerezo 0