PIF ifite umutungo urenga miliyari 900$ kugeza ubu, mu 2023 yaguze 75% by’imigabane y’amakipe ane y’umupira w’amaguru ari yo Al-Ittihad, Al-Ahli, Al-Nassr na Al-Hilal, dore ko yose yanditswe nk’ibigo by’ubucuruzi.
Ibi bituma iki kigega kigira uruhare mu kwiyubaka kw’aya makipe, aho kiyatera inkunga mu bikorwa bitandukanye birimo no kugura abakinnyi.
Al Nassr ni imwe mu makipe atariyubatse neza ku isoko ry’abakinnyi rya Mutarama 2026, dore ko yasinyishije umukinnyi umwe na we muto, utiteguye guhita atanga umusaruro w’ako kanya.
Nyamara iyi kipe yari ikeneye imbaraga nyinshi kugira ngo ishobore kurushaho guhatanira Igikombe cya Shampiyona ya Arabie Saoudite, ihanganiye n’andi makipe acungwa na PIF.
Cristiano Ronaldo ntabwo yishimira uko PIF yashyize imbaraga nyinshi mu makipe ahanganye na yo ikayagurira abakinnyi.
Aha harimo no kuba Karim Benzema bahoze bakinana muri Real Madrid yaravuye muri Al-Ittihad, akajya muri Al-Hilal bihanganye, ibintu Cristiano Ronaldo atakozwaga na gato.
Bivugwa ko Al-Hilal itoneshwa kurusha izindi kipe ziterwa inkunga n’iki kigega, ku buryo ari yo iba ifite amahirwe menshi yo kwegukana ibikombe muri Arabie Saoudite.
Kutishimira ibyo byose byatumye yanga gukina umukino w’Umunsi wa 20 wa Saoudi Pro League, wahuje Al Nassr na Al Riyadh, ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026.
Ronaldo kandi mu mukino w’abakeba batsinzwemo na Al Hilal ibitego 3-1, yasimbujwe ku munota wa 83, agaragaza kutishimira iki cyemezo cyari gifashwe n’umutoza we Jorge Jesus.
Al Hilal iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 47, ikarusha rimwe Al-Nassr, mu gihe Al Ahli SC ari iya gatatu n’amanota 44.







Ibitekerezo 0