Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ku wa 26 Nzeri 2023 ni yo yemeje ko Kiyovu Sports Company Ltd ihagarikwa by'agateganyo kubera amakosa yakoze mu bihe bitandukanye.
Inyandikomvugo y’iyo nama yerekana ko amakosa Kiyovu Sports Company Ltd yakoze harimo gusesa amasezerano y’abakinnyi binyuranye n’amategeko byanatumye ikipe ikipe icibwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, miliyoni 80 n’ibihumbi 900 Frw. Igaragaza ko ayo mafaranga yishyuwe na “Kiyovu Sports Association.’’
Ikomeza iti “Kuba company itakibasha gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe n’abakozi bayo nk’uko biteganyijwe mu masezerano y’imikoranire Association yagiranye na company.’’
Abagize Komite Nyobozi banagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku kuba company yarerekanye ko itagishoboye gutunga ikipe kandi hari abakinnyi n’abakozi bamaze kugira ibirarane by’imishahara.
Banzuye ko “hashingiwe ku ngingo ya 5 y’amasezerano y’imikoranire hagati ya company na association, abagize Komite Nyobozi banzuye ko imicungire n’ibikorwa bya siporo byose bya Kiyovu Sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’agateganyo muri Kiyovu Sports Association mu gihe hagitegerejwe ko Inteko Rusange iterana ikabifataho umwanzuro ntakuka.’’
Uyu mwanzuro washyizweho umukono n’abantu umunani bagize Komite Nyobzi, umenyeshwa abagize Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, abanyamuryango n’abakunzi b’ikipe, ubuyobozi bwa FERWAFA n’ubwa Kiyovu Sports Company Ltd.
Kiyovu Sports Company Ltd iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal yashyizwe ku ruhande mu gihe yari amaze iminsi atarebana neza na Ndorimana Jean François Régis ‘Général’, Perezida wa Kiyovu Sports Association, ariko bombi bagiye bashimangira ko nta kibazo bafitanye.
Ikigo kibyara inyungu cya Kiyovu Sports cyashyizwe ku ruhande nyuma y’umunsi umwe, abayobozi bombi bagaragaye bari gusangira ndetse bongera gutangaza ko nta kibazo bafitanye.
Kiyovu Sports yari yeguriwe ’company’ kuko ari yo yari ifite ubushobozi bwo kuyitunga ariko association ikagira ijambo hashingiwe ku mafaranga itanga.
Ibi ariko byaje gukururukana ndetse abayobozi bombi batangira kwinjirana mu nshingano ku buryo no gusobanura aho ububasha bw'umwe butangirira n'aho burangirira bigorana.
Umubano w’abayobozi ba Kiyovu Sports watangiye gukemangwa kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 ahanini kubera umusaruro utari mwiza Ikipe y’Urucaca yatangiranye.
Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yemeje ko Kiyovu Sports Ltd, iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal, ihagarikwa by'agateganyo kubera amakosa yakoze mu bihe bitandukanye. pic.twitter.com/wxwEwuPPWG
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 26, 2023






Ibitekerezo 0