Côte d’Ivoire igomba gusura Amavubi mu mukino wa kabiri mu itsinda H uzabera kuri Stade ya Kigali tariki 9 Nzeri 2018 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.

Umutoza Ibrahim Kamara yashyize ahagaragara abakinnyi 23 azifashisha ashaka itsinzi ya mbere kuko umukino wabanje bawutsinzwe na Guinea 3-2.

Yahamagaye benshi mu bakinnyi bakomeye bakina mu makipe akomeye i Burayi nka myugariro Eric Bailly wa Manchester United, Serge Aurier wa Tottenham Hotspur, Seri Jean Michaël wa Fulham, Lamine Koné wa Strasbourg mu Bufaransa, Cheick Doukouré wa Levante muri Espagne.

Izina rikomeye ritagaragaye ni Wilfried Zaha, umwe muri ba rutahizamu bakomeye i Burayi ndetse myugariro w’Amavubi Nirisarike Salomon yari aherutse gutangariza IGIHE ko ariwe mukinnyi uzagora u Rwanda.

Kamara yahisemo kuzakoresha ba rutahizamu barimo Max Gradel wa Toulouse, Maxwel Cornet wa Olympique Lyonnais n’abandi bakiri bato nka Vakoun Issouf Bayo.

Abakinnyi 23 Côte d’Ivoire yahamagaye

Abazamu

– Sayouba Mande (Odense Boldklub, u Buholandi)
– Badra Ali (ASEC Mimosas, Côte d’Ivoire)
– Gbohouo Sylvain ( TP Mazembe, RDC)
Abarinda izamu

– Eric Bailly (Manchester United, u Bwongereza)
– Serge Aurier (Tottenham Hotspur, u Bwongereza)
– Kanon Wilfried (ADO Den Haag, u Buholandi)
– Traoré Adama (Göztepe, Turikiya)
– Kone Lamine (Strasbourg, u Bufaransa)
– Ghislain Konan (Stade de Reims, u Bufaransa)
Abakina hagati

– Serey Die (FC Basel, u Busuwisi)
– Ahoulou Eudes (AS Monaco, u Bufaransa)
– Franck Kessie (AC Milan, u Butaliyani)
– Seri Jean Michaël (Fulham, u Bwongereza)
– Doukouré Cheick (Levante UD, Espagne)
– Serge N’Guessan (AS Nancy, u Bufaransa)
Abataha izamu

– Kodjia Jonathan (Aston Villa, u Bwongereza)
– Assale Roger (BSC Young Boys, u Busuwisi)
– Pépé Nicolas (Lille, u Bufaransa)
– Max Gradel (Toulouse, u Bufaransa)
– Bayo Vakoun (Dunajská Streda, Slovakia)
– Maxwel Cornet (Olympique Lyonnais, u Bufaransa)

Zaha ntari mu bakinnyi 23 ba Côte d’Ivoire bazakina n’Amavubi
Zaha ntari mu bakinnyi 23 ba Côte d’Ivoire bazakina n’Amavubi