Nk’uko IGIHE ibikesha uhagarariye uyu mukinnyi, Gakumba Patrick, ngo bemeranyije na Zamalek kumutangaho ibihumbi 400 by’amadorali icyo batari bumvikanaho kugeza ubu ni umushahara.
Zamalek ikaba irifuza kujya imuhemba ibihumbi icumbi by’amadorali mu gihe Gakumba we yifuza ko umukiriya we yazajya ahembwa 15 000$ ku kwezi.
Gakumba aganira n’ikinyamakuru Championi, yanavuze ko Kagere yifuzwa n’amakipe arimo na Raja Casablanca, na yo yifuza kumutangaho ibihumbi 400 by’Amadorali y’Amerika ngo yegukane uyu rutahizamu uri guca ibintu muri Tanzania.
Yagize ati “Ubu tuvugana ndi mu Misiri, hari abakinnyi babiri nazaniye Zamalek bansabye, ariko na none mu biganiro twagiranye bambwiye ko bifuza Kagere kandi biteguye gutanga ibihumbi 400 by’Amadorali y’Amerika n’umushahara w’ibihumbi 10$ ku kwezi.”
Gakumba yavuze ko ubu bitapfa koroha ko Kagere Meddie ava muri Simba bitewe n’amasezerano bafitanye kandi bakaba bakimukeneye cyane.
Ati “Nababwiye ko kubona uyu mukinnyi bigoyeho gato, bitewe n’amasezerano afitanye na Simba kandi nabo bakaba batiteguye kumurekura kuko arabafasha cyane. Nababwiye ko niba bamushaka bihangana ubwo amasezerano ye azaba arangiye nibwo kizaba ari igihe cyiza cyo kumubona kandi barasabwa kuba bafite amafaranga ahagije kuko arahigwa n’amakipe menshi.”
Kagere yageze mu ikipe ya Simba avuye muri Gor Mahia atanzweho ibihumbi 80 by’amadorali kugeza ubu akaba ari we uri ku isonga mu bafite ibitego byinshi muri Tanzania n’ibitego 12 no mu mikino nyafurika akaba amaze gutsinda ibitego 6.
Yaciye mu makipe ya hano mu Rwanda nka Mukura Victory Sports, Rayon Sports ndetse na Police aho yavuye yerekeza mu ikipe ya Tirana yo muri Albania aza kugaruka ahitira muri Gor Mahia yo muri Kenya ndetse aza no guhirwa kuko yegukanye ibikombe 3 bya Shampiyona na yo.
Ikipe ya Zamalek akaba ari ikipe ihagaze neza haba muri Misiri ubwaho kuko imaze kwegukana ibikombe 12 bya Shampiyona ku mugabane wa Afurika ikaba yibitseho ibikombe bitanu bya CAF Champions League ndetse na bine bya Africa Cup Winners Cup, yatwaye iri rushanwa ritarahindurirwa izina ngo ryitwe CAF Confederations Cup.
Naramuka aguzwe azaba ari we ubaye umukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda uguzwe amafaranga menshi nyuma ya Bizimana Djihad waguzwe asaga ibihumbi 200 by’Amadorali y’Amerika ubwo yajyaga muri Waasland-Beveren ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona y’u Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO