Mu gihe Real Madrid yiteguraga kwerekeza muri Canada mu mwiherero utegura imikino ya shampiyona y’umwaka utaha, Zidane w’imyaka 44 yashyamiranye na Florentino Perez bapfa ko yamutegekaga kongera umwana ukiri muto Martin Odegaard ufatwa nk’ufite impano idasanzwe mu mupira w’amaguru ku rutonde rw’abagomba kujyana n’ikipe.
Nubwo byarangiye uyu mwana ajyanye n’abandi bakinnyi barimo n’abana babiri ba Zidane, Luca na Enzo, byakuruye umwuka mubi hagati y’aba bagabo bombi, ibintu bigaragara nko kwinjira mu nshingano z’umutoza.
Ni ubwa mbere bagize ikibazo cyo kutumvikana kuva Zidane yatangira gutoza Real Madrid muri Mutarama uyu mwaka asimbuye Raphael Benitez wari umaze kwirukanwa.
Uyu Mufaransa wabaye ikirangirire akiri umukinnyi, yanitwaye neza nk’umutoza, afasha iyi kipe kuva mu bibazo byo kwitwara nabi yarimo ndetse ayihesha igikombe cya 11 cya Champions League.
Zidane ntiyifuzaga kujyana uyu mwana mu mikino irimo iyo bazakina na Paris Saint Germain tariki 27 Nyakanga, Chelsea bazakina tariki 30 Nyakanga na Bayern Munich tariki 3 Kanama 2016 kuko nta gahunda afite yo kumushyira mu ikipe ya mbere umwaka utaha ndetse akaba yifuza ko yatizwa ahandi.
Perezida wa Real Madrid, Perez yarwanaga ku bikubiye mu masezerano y’uyu mukinnyi w’imyaka 17 bivuga ko agomba kugaragara mu bikorwa by’ikipe ya mbere.
Perez yatangaje ko igihe uyu mukinnyi yakwitwara neza muri iyi mikino bazakinira i Montreal bishobora kumuhesha ikipe yatizwamo.
Ikipe ya Hamburg yo mu Budage ndetse na Liverpool yo mu Bwongereza nizo zagaragaje ko zifuza gutizwa uyu mukinnyi muri shampiyona y’umwaka utaha.
Ku rundi ruhande, Real Madrid yo ishaka kumutiza mu makipe yo muri Espagne.
Odegaard kandi ashobora kuzajyana n’ikipe ye gukina umukino wa nyuma wa Super Cup, uhuza ikipe yatwaye Champions League n’’iyatwaye Europa League uzabera muri Norvège(igihugu cye cy’amavuko) kuya 8 Kanama 2016.
Real Madrid yasinyishije Odegaard muri Mutarama 2015, ahita ashyirwa mu ikipe ya kabiri yitwa Real Madrid Castilla yatozwaga na Zidane icyo gihe.
Abakinnyi Real Madrid yajyanye mu mikino yo kwitegura shampiyona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Abanyezamu: Navas, Casilla, Ruben Yanez, Craninx, Luca Zidane
Ba myugariro: Varane, Danilo, Carvajal, Marcelo, Nacho, Lienhart, Tejero, Achraf
Abakina hagati: Casemiro, Isco, Kovacic, Llorente, Asensio, Odegaard, Enzo, Febas
Ba rutahizamu: Benzema, Jese, Mayoral, Mariano
Bamwe mu bakinnyi bakomeye bitabiriye imikino ya Euro barimo Cristiano Ronaldo, Gareth Bale, Luka Modric ,Pepe, na Sergio Ramos ntibagaragara kuri uru rutonde kuko bakiri mu biruhuko.



















TANGA IGITEKEREZO