Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe izakina n’u Rwanda tariki 15 Ugushyingo, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali saa Sita n’iminota 45 z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 11 Ugushyingo 2023.
Abakinnyi icyenda ni bo bazanye n’Umutoza w’Umunya-Brésil Baltemar José de Oliveira Brito, bahise bakomereza kuri Hoteli ya Park Inn mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu gihe bazamanuka ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo mu Karere ka Huye ari na ho hazabera umukino.
Akigera i Kigali, Umutoza Brito aganira na IGIHE yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ndetse yongeraho ko azanye, bategereje abandi.
Yagize ati "Ni byiza kuba tugeze aho tuzakinira. U Rwanda ni igihugu cyiza. Twakoze urugendo rurerure turi kumwe n’abakinnyi icyenda gusa bakina iwacu. Abandi 14 bakina mu bihugu bitandukanye bazadusanga aha nyuma y’imikino ya Shampiyona bazakina mu mpera z’iki cyumweru, ku wa Mbere cyangwa ku wa Kabiri tuzaba turi kumwe twese."
Abajijwe uko yiteguye Amavubi, Brito yasubije ko bitamworoheye dore ko abakinnyi nta mikino ya gicuti bakinanye ndetse ko baje mu bice bituma imyiteguro ishobora kukomwa mu nkokora.
Yagize ati "Ntabwo byoroshye na busa, Zimbabwe yiteguye iyi mikino ihereye ku busa, abakinnyi ntibari kumwe wabibonye ko twaje mu bice, ntibakinana imikino ya gicuti. Gusa turakeka ko ubwo tuje kare tuzahura tugakorana imyitozo, tuzakora cyane nibura bigere ku munsi w’umukino duhagaze neza."
Abajijwe niba yararebye amashusho y’imwe mu mikino y’Amavubi, uyu mutoza yavuze ko byabayeho n’ubwo ari gacye.
Yagize ati "Yego hari amashusho y’imikino y’u Rwanda narebye n’ubwo atari kenshi, narebye ikipe yose si umukinnyi umwe ku wundi ndakeka nzareba n’iyindi mu gihe nsigaje ku buryo bizagera mu minsi ya nyuma mbere y’umukino dufite amakuru ahagije kuri mukeba."
José Brito w’imyaka 71 utoza The Warriors azwi cyane ubwo yari yungirije Jose Mourinho muri FC Porto yegukanye UEFA Champions League mu 2004 bakomezanyije muri Chelsea naho yungiriza The Special One kugeza mu 2007.
Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe izamanuka i Huye ku wa Mbere nyuma y’uko abandi bakinnyi bazaba bageze i Kigali. Biteganyijwe ko ku Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2023, izakorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium.
Abakinnyi umunani bakina iwabo bageze i Kigali ni Tanaka Shandirwa, Frank Makarati, Donovan Bernard, Walter Musona, Obriel Chirinda, Peter Muduhwa, Andrew Mbeba na Brian Banda, mu gihe Gerald Takwara ukina muri FC Ohod yo muri Arabie Saoudite.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!