Ku Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, ni bwo uyu mukinnyi yagargarije abakunzi be n’ab’umupira w’amaguru muri rusange, ko yahinduye uburyo yagaragaraga ku mutwe.
Uyu mukinnyi ukina nka rutahizamu, yari asanzwe afite umusatsi mwinshi, aho rimwe na rimwe yazirikiraga inyuma kugira ngo utamubangamira igihe ari mu kibuga, ubundi akawurekura akenshi atari mu kibuga.
Gusa uyu musatsi yawogoshe, mu mpande awumaraho, hejuru asigaho muke cyane, ku buryo benshi batunguwe no kumubona mu isura nshya atari amenyereweho.
Mu batunguwe n’uyu mukinnyi harimo uwahoze ari umutoza we, Pep Guardiola, agira ati “Birareze. Ugira amahirwe kuba ugifite umusatsi, nakifuje ko nanjye mba mfite nk’uwawe.”
Ni mu gihe Zlatan Ibrahimović, yavuze ko yibaza impamvu ituma uyu mukinnyi afata umwanzuro ukomeye wo kwikuraho umusatsi.
Ati “Watsinzwe intego, ariko nta kuntu wabinyumvisha. Ariko Mana yanjye, wakoze iki? Unkure mu bantu uhamagara, unibagirwe nimero yanjye. Umugore wanjye na we yavuze ko ufite ibibazo. Ubu se uzagira umuvuduko mwinshi kurushaho, cyangwa?”
Mugenzi we bakinana, Jack Grealish, yavuze ko ari kugaragara nk’umwana. Ati “Umeze nk’umwana w’imyaka 10. Nabikunze.”
Erling Haaland uri mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Bwongereza, ku mukino wa mbere wahuje Man City na Bournemouth, ntiyigeze atsinda igitego.
Erling Haaland hizo videollamada con Pep Guardiola, Jack Grealish y Zlatan para mostrarles que SE CORTÓ EL PELO.
Miren las reacciones, JAJAJA. 😅🇳🇴 pic.twitter.com/Agxmw1E25w
— #ElMasGrande ⬜🟥⬜ (@ElMasGrannde) August 24, 2026
Short hair don’t care 😅✂️ pic.twitter.com/tPzQVFoUIL
— Erling Haaland (@Erling) August 23, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!