Nyuma y’umukino wa nyuma wa Shampiyona y’u Butaliyani, Milan AC yatsinzemo Verona ibitego 3-1 ku Cyumweru, Zlatan yabwiye abakunzi be ko asezeye gukina ruhago.
Ati “Nsezeye umupira w’amaguru ariko ntabwo mwe [Abafana] mbasezeye."
Zlatan Ibrahimović ukomoka muri Suède, wavutse tariki ya 3 Ukwakira 1981, yatangiye gukina umupira w’amaguru ku myaka itandatu gusa, nyuma yo guhabwa impano y’inkweto zo gukinisha akiri muto.
Mu bwana bwe ntiyitaweho neza na nyina kuko yamukoreshaga ibihano bikomeye bidakwiriye guhabwa umwana. Ababyeyi be kandi baje gutandukana, Zlatan agumana na mushiki we basangiye nyina, gusa na we wahise ubatwa n’ibiyobyabwenge bituma asubira [Zlatan] kubana na Se.
Aha naho ubuzima bwari bugoye kuko Šefik Ibrahimović [Se umubyara] yirirwaga anywa inzoga bigatuma umwana agorwa no kubona icyo kurya, rimwe na rimwe akarya ifunguro rya nimugoroba gusa, nabwo yagiye kwa nyina kurya akongera agataha kwa se.
Ibi ntibyari gutuma yisanga mu bandi bana bakinanaga ahubwo yakuze yumva ko yanzwe ndetse nta n’umwe wamwumva. Yafashe umwanzuro wo kwibera icyitegererezo, akiremamo icyizere no kwiremera ejo hazaza he.
Afite imyaka 15 yashatse guhagarika umupira kuko yibonaga wenyine mu kibuga kandi ari umukino usaba gukorana. Byatumye yifuza kujya gukora imirimo yo mu bwato hafi y’aho bari batuye akareka umupira.
Urukundo rw’umukino yarugaruriwe na Ronaldo Luís Nazário de Lima, yakunze imikinire ye ndetse yiga n’imico ya Gabriel Omar Batistuta, bimufasha kwiyemeza kuwugumamo.
Nyuma yo kugaruka mu mukino yarakoze cyane ndetse aba inyenyeri mu mupira w’amaguru mu makipe atandukanye ku Mugabane w’i Burayi kuva mu 1999 kugeza tariki ya 4 Kamena 2023.
Zlatan yari yaramaze gutangaza ko atazakomezanya na AC Milan yakiniraga muri Shampiyona ya Serie A mu Butaliyani.
Yayandikiyemo amateka akomeye ndetse n’ahandi hose yanyuze harimo Malmö FF, Ajax Amsterdam, Juventus, Inter Milan, FC Barcelone, Paris Saint-Germain, Manchester United, LA Galaxy ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Suède.
Muri ayo makipe yose yatwaye ibikombe bya shampiyona mu bihugu bine yaciyemo, ayatsindiye ibitego 405 mu mikino 637 ndetse no mu Ikipe y’Igihugu yakiniye imikino 122 ayinjiriza ibitego 62, bimugira rutahizamu w’ibihe byose wa Suède.
Mu mikino yose yakinnye yatwaye ibikombe 34, harimo 14 bya shampiyona zitandukanye ndetse yagaragaye mu bakinnyi bahataniye Ballon d’Or inshuro 11 nubwo atayitwaye na rimwe.
Zlatan arinze asoza umupira w’amagaru adatwaye irushanwa risumba ayandi rya UEFA Champions League, usibye irya Europa League yegukanye mu 2017 ari muri Manchester United.
Usibye kuba yaranditse ayo mateka yose, Zlatan ari mu bakinnyi barindwi bashoboye gutsinda igitego kuri buri munota ugize 90 y’umukino.
Mu ijambo yatanze ubwo yasezeraga ku mupira w’amaguru, yashimiye byinshi wamugejejeho ndetse anagaragaza ko ari wo watumye ahinduka uwo ariwe kugeza ubu.
Yagize ati “Najyaga ngira ubwoba iyo natekerezaga uko abanyamakuru bazambaza iterambere ryanjye, gusa ubu nditeguye.”
Yakomeje agira ati “Nakoze buri kimwe mu buzima bwanjye. Ruhago yangize umugabo, yatumye menyana n’abantu ntari kuzahura na bo mu buzima. Nazengurutse ibihugu kubera yo, umupira w’amaguru warakoze cyane.”
Muri uyu mwaka w’imikino, Zlatan ntiyorohewe n’imvune kuko yagaragaye mu mikino ine ndetse umwe gusa aba ari wo abanza mu kibuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!