Gikundiro iheruka gutandukana n’Umutoza Julien Mette ikomeje kwakira ubusabe bw’abatoza batandukanye bifuza kumusimbura muri aka kazi.
IGIHE yamenye amakuru ko mu bamaze kugaragaza ubushake barimo abatoza b’amazina akomeye ndetse hari n’abanyuze mu Rwanda bityo shampiyona yaho itaba ari nshya kuri bo.
Zlatko Krmpotić
Ku ikubitiro, hari Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić benshi bamenye ubwo yatozaga APR FC mu 2019. Ni umwe mu bafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika kuko yanyuze mu makipe menshi nka Don Bosco yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zanaco yo muri Zambia.
Hari kandi Jwaneng Galaxy yo muri Botswana, Polokwane yo muri Afurika y’Epfo na USM Alger aherukamo mu 2022.
Uyu mugabo w’imyaka 65 akaba ari ku rutonde rw’abatoza bifuza akazi muri Gikundiro.
Paul Ouffor
Paul Ouffor ni undi mutoza wifuza akazi muri Rayon Sports. Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria aheruka gutandukana na Sporting Lagos y’iwabo.
Mu mezi 15 yamaze muri iyi kipe yayifashije kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, Nigeria Premier League. By’umwihariko uyu mugabo aheruka gutandukana n’iyi kipe muri Mata 2024.
Kugeza ubu, ku Munsi wa 37 wa shampiyona, Sporting Lagos iri ku mwanya wa 17 n’amanota 46 mu makipe 20.
Jimmy Ndayizeye
Umurundi Jimmy Ndayizeye wari umaze imyaka itanu muri Le Messager Ngozi ni umwe mu bamaze gutanga ubusabe bwo gutoza Rayon Sports, cyane ko yasezeye kuri iyi kipe y’i Burundi.
Uyu mugabo yahesheje iyi kipe ibikombe bibiri bya Shampiyona y’u Burundi mu 2020 na 2021. Ndayizeye si mushya mu Rwanda kuko mu 2017 yanyuze muri Espoir FC y’i Rusizi.
Si ku nshuro ya mbere uyu mutoza avuzwe muri Gikundiro kuko no mu ntangirio z’uyu mwaka bagiranye ibiganiro ubwo yifuzaga kumusimbuza Mohammed Wade wari watakarijwe icyizere.
Olivier Niyungeko
Olivier Niyungeko ni irindi zina ryasabye akazi muri Rayon Sports. Uyu mugabo w’imyaka 53 yatangiye kumenyekana mu 2012/13 ubwo yaheshaga Igikombe cya Shampiyona y’u Burundi, Flambeau de l’Est nyuma y’imyaka itatu gusa ishinzwe.
Uyu mugabo kandi yanatoje Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yanajyanye mu Gikombe cya Afurika mu 2019 ku nshuro ya mbere mu mateka. Niyungeko yiyongeraho Umunya-Espagne Albert Samson na we wifuza akazi muri Gikundiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!