Nyuma y’aho Raffaella Fico wahoze ari umukunzi w’icyamamare muri Ruhago Mario Balotelli atangarije ko Baloteli yamutereranye mu bihe byo kubyara umwana bafitanye, Balotelli yatangaje ko yamaze gushaka abavoka ngo ahanagurweho icyasha yatewe n’uwari umukunzi we.
Balotelli avuga ko atashimishijwe n’ibyatambutse mu kiganiro cyitwa Chi bivuzwe n’uwari umukunzi we, akavuga ko yamaze no gushaka abazamwunganira mu nkiko agatangira urubanza.
Yagize ati “Nagakwiye kutagira icyo mvuga ku birebana no gutangazwa mu ruhame ku byerekeye ubuzima bwanjye bwite, ariko ibintu byose bigira imbibe; sinshobora kwihanganira ko bangiza izina ryanjye bangerekaho imyitwarire mibi nk’iriya idafite aho ihuriye n’ukuri. Narangije gushaka abavoka ngo bamburanire ku bihuha byatangajwe mu kiganiro Chi.”
Balotelli kandi ngo agira inama Raffaella yo kutamena amabanga y’ubuzima bwe bwite no kutavuga ibihuha bimwerekeyeho. Amubwira ko kandi azishyura ibibazo byose azaterwa n’imyitwarire yagaragaje yo kutifatira ibyemezo.
Amakuru Balotelli yita ibihuha ajyanye no kuba yaratereranye Raffaela Fico wari umutwitiye umwana w’umukobwa, mu gihe yabyaraga ngo Ballotelli akaba yaravugaga ko ataremeza niba koko uwo mwana ari uwe.
Amafoto y’imibanire ya Balotelli na Raffaella mu bihe bitandukanye



















TANGA IGITEKEREZO