Umukinnyi ukinira ikipe ya Fc Barcelona nka myugariro Gerard Piqué, arashinjwa n’ikipe ye kuyitsindisha mu mukino yakinnye na Real Madrid mu mukino w’irushanwa ry’igikombe cy’umwami.
Inkuru dukesha urubuga rwa Mail online ivuga ko mu gihe abandi babaga bari kumwe batekereza ku mukino barimo bitegura, Gerard Piqué ngo yabaga yijyaniye n’umukunzi we Shakira gutembera.
Nk’uko icyo gitangazamakuru kibigaragaza ku mafoto y’umwe muri ba maneko bakurikirana amakuru y’abasitari uzwi nka Metodo 3, akaba ari na we wagiye akurikirana abakinnyi nka Samuel Eto’o, Ronaldinho na Deco bakiniraga iyi kipe ya Fc Barcelona.



















TANGA IGITEKEREZO