Bamwe mu bakunzi ba Ruhago mu Rwanda, bavuga ko kuva aho Akarere ka Nyanza gatangiriye gutera inkunga ikipe ya Rayon Sport ndetse igahindura icyicaro mu Mujyi wa Kigali ikajya ikimukira mu karere ka Nyanza, ko byayizanzamuye kuko ngo yari isigaye ikururuka mu myanya ya nyuma muri Shampiyona nyamara ubu ikaba iri ku mwanya wa mbere.
Mu kiganiro IGIHE yaganiriye n’abakunzi b’umupira w’amagurubagaragaje intambwe Rayon Sport imaze gutera, ngo ikaba itaherukaga kuyigeraho.
Rutagengwa Selemani, ni umushoferi mu mujyi wa Kigali ufana ikipe ya Kiyovu Sport. Ati “ Ku ruhande rwanjye ndashima cyane Mayor w’Akarere ka Nyanza wabashije gutanga igitekerezo cyo kugarura Rayon Sport ku ivuko i Nyanza, kuko abanyamuryango bayo bongeye kuba hamwe bagasenyera umugozi umwe.”
Undi twaganiriye ni Muhire Olivier ufana APR FC, ati "Nk’umukunzi wa ruhago mbona abayobozi ba Rayon ubu bakwiye agashimwe kuko ndakeka ko ibi byose ari ukubera ubuyobozi bwiza ifite.”
Abafana ba Rayon na bo bishimira ibyo bagezeho kuva ikipe yabo yafatwa n’Akarere ka Nyanza, bakaba ngo icyo bategereje kuri iyi ntambwe yatewe ari ugutwara igikombe cya shampiyona cya 2012-2013. Umwe muri boa ti “Ndakangurira abakunzi b’ikipe yacu kuza tugafatanyiriza hamwe gushyigikira ikipe yacu hamwe n’umubyeyi wacu Mayor wa Nyanza ubundi twegukane kiriya gikombe !”
Ku munsi wa 17 wa shampiyona Rayon Sports ni yo iri ku isonga ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 35, igakurikirwa na Police FC ifite amanota 34, APR FC ifite 32 na Kiyovu Sports ifite amanota 29.



















TANGA IGITEKEREZO