00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bralirwa ntiziharira gutera inkunga Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na
Kuya 11 September 2012 saa 03:42
Yasuwe :

Uruganda rwa Blarirwa rusanzwe rutera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 100%, ubu muri shampiyona itaha FERWAFA itangaza ko undi ubishaka yazana inkunga ye.
Mu nkuru dukesha Izuba Rirashe, amasezerano y’uruganda rukora ibinyobwa rwa Bralirwa rusanzwe rutera inkunga umupira w’amaguru mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko Blarirwa izashyiramo inkunga ya 60 % gusa.
FERWAFA itangaza ko n’undi mushoramari , uwo ari we wese ashobora (…)

Uruganda rwa Blarirwa rusanzwe rutera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 100%, ubu muri shampiyona itaha FERWAFA itangaza ko undi ubishaka yazana inkunga ye.

Mu nkuru dukesha Izuba Rirashe, amasezerano y’uruganda rukora ibinyobwa rwa Bralirwa rusanzwe rutera inkunga umupira w’amaguru mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko Blarirwa izashyiramo inkunga ya 60 % gusa.

FERWAFA itangaza ko n’undi mushoramari , uwo ari we wese ashobora yafata 40 % gasigaye, nna y’awe agatera inkunga Shampiyona, akaboneraho umwanya wo kwamamaza ibikorwa bye.

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa FERWAFA, Ntagungira Celestin uzwi ku izina rya Abega, avuga ko nyuma y’uko amasezerano y’ umuterankunga mukuru wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irangiriye, ubu hari kubaho imishyikirano kandi FERWAFA igatangaza ko iri kugenda neza, kuburyo Blarirwa izongera gutera inkunga Shampiyona.

Abega yagize ati, “nyuma y’aho amasezerano arangiye, twongeye gusubukura ibiganiro kandi biragenda neza, ku buryo nta gushidikanya ko mbere y’uko shampiyona itangira Primus izaba yamaze kuba umuterankunga wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru”.

Ariko FERWAFA ivuga ko uzaza w’undi nk’umuterankunga wa shampiyona, agomba kuba adakora ibinyobwa nk’ibya BLarirwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages