00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CECAFA Kagame Cup: APR FC muri 1/2 , akazi katoroshye imbere ya Yanga

Yanditswe na

Mutibagirana Jean Bosco

Kuya 24 July 2012 saa 04:23
Yasuwe :

Kuwa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2012 nibwo hatangiye imikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2012 riri muri Tanzaniya, APR FC yabashije gutsinda URA yo muri Uganda ibitego 2-1, aho igiye gucakirana na Yanga muri kimwe cya kabiri.
Umukino wa Yanga ntago uzaba woroheye ikipe ya APR biturutse ku makarita yabonye mu mukino wa URA, aho umuzamu Ndoli na Ngabo Albert bahawe amakarita y’umuhondo, naho Kabange Twite agahabwa umutuku, bivuze ko atazakina umukino wa (…)

Kuwa mbere tariki ya 23 Nyakanga 2012 nibwo hatangiye imikino ya kimwe cya kane cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2012 riri muri Tanzaniya, APR FC yabashije gutsinda URA yo muri Uganda ibitego 2-1, aho igiye gucakirana na Yanga muri kimwe cya kabiri.

Umukino wa Yanga ntago uzaba woroheye ikipe ya APR biturutse ku makarita yabonye mu mukino wa URA, aho umuzamu Ndoli na Ngabo Albert bahawe amakarita y’umuhondo, naho Kabange Twite agahabwa umutuku, bivuze ko atazakina umukino wa Yanga.

URA yo muri Uganda na APR FC yo mu Rwanda nizo zakinnye umukino wabimburiye indi muri 1/4 , igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite icyizere y’uko ikirenge kimwe cyageze muri 1/2 cy’irangiza nyuma y’aho iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye APR FC ifite ibitego 2 ku busa bwa URA .

Igice cya kabiri ikipe ya URA yatangiye isatira ishakisha uburyo yakwishyura ibitego yari yatsinzwe, ariko abakina inyuma ba APR FC bihagararaho neza. ku munota wa 56 Robert Ssetongo yinjije igitego cya mbre cya URA ku ishoti ryiza ry’imoso.

Umuzamu wa APR Ndoli Jean Claude yahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino ku munota wa 67. Ku munota 77 APR FC yakijijwe n’izamu ku mupira mwiza wari utewe na Rutahizamu wa URA.

Umukino warangiye APR FC ibonye itike bidasubirwaho yo gukomeza muri 1/2 kirangiza nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 cya URA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages