Mu mujyi wa Dar es Salaam hakomeje kubera imikino ya CECAFA Kagame Cup 2012, imikino igeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza ahasigayemo amakipe 4, kuri uyu wa kane tariki ya 26/07/2012 ikipe ya Yanga yatsinze APR mu minota y’inyongera igitego 1 ku busa; umukino wa nyuma izawukina na Azam imaze gutsinda Vita Club ibitego 2 kuri 1 zizahura ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 28/07/2012.
Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byanditse bivuga ko bishaka kugura Olivier Karekezi mu gushaka gutesha umutwe ikipe ya APR FC.
Umukino wabanje wahuje ikipe ya Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ikipe yaje mu irushanwa itumiwe yahuye na AZAM FC yo muri Tanzania umukino wari uryoheye ijisho bitewe n’ishyaka ry’amakipe ku mpande zombi, ikipe ya Vita Club niyo yafunguye amazu mu gitego cyinjiye ku munota 34 w’umukino, ariko mu gice cya kabiri ku munota wa 68 John Bocco wa Azam atsinda igitego cy’umutwe naho ku munota wa 89 umukinnyi wayo Mrisho Ngassa yinjije igitego kuri pase nziza yaherejwe na Salum Abubakar ku munota wa 89 w’umukino. Umukino urangira Vita Club 1-2 AZAM FC ihita igera ku mukino wa nyuma.
Mbere yo gucakirana na APR FC muri CECAFA Kagame Cup, ikipe ya Yanga African kuri ubu yibazaga byinshi cyane cyane umutoza Tom Saintfiet watangaza ko ikipe ya ye ifite utubazo tumwe na tumwe ku bakinnyi ngenderwaho.
N’ubwo ikipe ya Yanga yatsinze APR FC mu mikono yijonjora, benshi mu bakunzi ba Yanga African ntibari bizeye ko ikipe yabo yikura imbere ya APR FC biyoroheye.
Umutoza Tom Saintfiet akaba atangaza ko Nizar Khalifann afite akabazo akaba adashobora kuboneka ku mukino wa ½, hamwe n’umunyezamu Yaw Berko.
Yanga Africa isanzwe ifite iki gikombe nayo irashaka kucyisubiza dore ko uyu mwaka nta gikombe iyi kipe yatwaye muri Tanzaniya.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu nawo uzaba ku wa gatandatu ukazahuza APR FC na Vita Club.



















TANGA IGITEKEREZO