Ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza Chelsea, yasinyishije rutahizamu wa Newcastle Demba Ba kuri miliyoni zirindwi z’ama ’pound’ ngo ayikinire mu gihe cy’imyaka itatu.
Ba w’imyaka 27 aje gusimbura Daniel Sturridge wavuye muri Chelsea akajya muri Liverpool, uyu mukinnyi wigaragaje cyane mu gutsinda ibitego muri iyi minsi akaba aje kunganira Chelsea yari iri mu bibazo bya ba rutahizamu n’ibyo kuba itari gutsinda nyuma yo gusezererwa mu mikino y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.
Kugeza ubu Ba yari amaze gutsindira Newcastle ibitego 13 muri uyu mwaka w’imikino wa 2012-2013.
Ubwoba kuri Torres na Mata
Kujya muri Chelsea kwa Ba bishobora kuba ikibazo kuri Fernando Torres na Juan Mata basanzwe batsindira iyi kipe, kuko Ba muri shampiyona iheruka yari ku mwanya wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi mu Bwongereza.
Ibitego Demba Ba amaze gutsinda muri uyu mwaka bingana n’ibyo aba bakinnyi bombi batsinze mu mikino 20, kuko Torres afite birindwi kimwe na mugenzi we Mata, mu gihe ari bo ba kizigenza muri Chelsea.



















TANGA IGITEKEREZO