00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Copa Coca-Cola ije kongera gufasha urubyiruko rw’u Rwanda

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 28 April 2012 saa 08:26
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mata 2012, Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya BRALIRWA, Elivis Castanou, afatanyije na Florent Rwigema uyobora Federasiyo ya Siporo mu Mashuri Yisumbuye, bagiranye inama n’abanyamakuru, babasobanurira ibijyanye na gahunda y’irushanwa rya Copa Coca-Cola ry’uyu mwaka, rizatangira kuri iki cyumweru.
Iri rushanwa riri mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye hasi mu rubyiruko nk’uko Castanou yabitangaje, ariko bikaba n’umwanya wo kwamamaza ikinyobwa cya (…)

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mata 2012, Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya BRALIRWA, Elivis Castanou, afatanyije na Florent Rwigema uyobora Federasiyo ya Siporo mu Mashuri Yisumbuye, bagiranye inama n’abanyamakuru, babasobanurira ibijyanye na gahunda y’irushanwa rya Copa Coca-Cola ry’uyu mwaka, rizatangira kuri iki cyumweru.

Iri rushanwa riri mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru uhereye hasi mu rubyiruko nk’uko Castanou yabitangaje, ariko bikaba n’umwanya wo kwamamaza ikinyobwa cya Coca-Cola biboroheye nk’uko bakomeje babisobanura.

Ku ruhande rwa Federasiyo y’imikino yo mu mashuri, iri rushanwa rya Copa Coca-Cola rigiye kuba ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, riranuzuzanya na gahunda y’igihugu yo guteza imbere ireme ry’uburezi nk’uko byavuzwe na Florent Rwigema.

Yagize ati: “Gahunda ya Copa Coca-Cola ihuye neza na gahunda y’igihugu y’uburezi bufite ireme. Kuko icyo batababwiye cyane ni uko aba bana bose baciye muri Copa Coca-Cola, ari abahanga cyane mu mashuri bigamo.”

Ikindi Rwigema yasabye ni uko bifuza kuzaganira na Coca-Cola na BRALIRWA, bakazana izindi gahunda z’imikino zahuza abana zitari Copa Coca Cola, kugira ngo harindwe ko abana bazerera cyangwa se ugasanga batwarwa na Televiziyo gusa, hakarebwa uburyo hakorwa igikorwa cyazajya gihuza abana rimwe mu kwezi bagakina.

Ku byifuzo byinshi byahawe Coca-Cola, Castanou, yasubije ko byose bizigwaho hakarebwa ibiciro by’ibyifuzwa mu mafaranga, ubundi hagakorwa gahunda yateza imbere siporo kandi na Coca-Cola ikamamazwa.

Elvis Castanou ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya BRALIRWA
Perezida wa Federasiyo y'imikino yo mu mashuri (FRSS), Florent Rwigema
Emery Bayisenge, Kapiteni w'Amavubi mato hamwe na Yannick Mukunzi bamwe mu bigeze kubona ibihembo bya Copa Coca Cola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages