Nyuma y’aho abantu batandukanye batangiye kujya impaka bavuga ko Beckham yaba yarakoresheje undi muntu mu kwamamaza amakariso ya H&M, ko ugaragara yamamaza aya makariso afite amabuno meza aruta aya Beckham, ariko we akaba yahamije ko amabuno agaragara mu makariso ya H&M, ari aye.
Amakuru dukesha urubuga rwa reveal.co.uk avuga ko David Beckham uherutse kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG). Nyuma y’aho yamamarije amakariso ya H&M, hari abantu batangiye kuvuga ko yakoresheje undi muntu ufite ibishushanyo nk’iye ku mubiri (tatouage), ariko ufite amabuno meza kumurusha.
Beckham akaba yagize ati ”Maze iminsi numva abantu bavuga inyuma h’umuntu ugaragara yamamaza amakariso ya H&M ko atari ahanjye. Ndababwiza ukuri ni njye.” Ibi akaba yabitangarije kuri imwe muri televiziyo zo mu Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO