00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Didier Drogba ashobora kuba agiye gukinira Barcelone

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 26 June 2012 saa 11:54
Yasuwe :

Umukinnyi Didier Drogba wari umaze iminsi itanu gusa asinyanye amasezerano ku mugaragaro n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bushinwa « Shanghai Shenhua (indabo za Shanghai) » ubu yerekeje mu ikipe Barcelona yo muri Espagne.
Hari hashize iminsi itanu gusa Didier Drogba atangarije ibinyamakuru ko yahisemo kujya muri Shanghai Shenhua kuko ari yo imubereye. Yagize ati: "Nize ku makipe yamenyesheje ko ashaka ko nyakinira. Ariko nasanze kujya muri Shanghai Shenhua ari byo byiza cyane kuri njye." (…)

Umukinnyi Didier Drogba wari umaze iminsi itanu gusa asinyanye amasezerano ku mugaragaro n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bushinwa « Shanghai Shenhua (indabo za Shanghai) » ubu yerekeje mu ikipe Barcelona yo muri Espagne.

Hari hashize iminsi itanu gusa Didier Drogba atangarije ibinyamakuru ko yahisemo kujya muri Shanghai Shenhua kuko ari yo imubereye. Yagize ati: "Nize ku makipe yamenyesheje ko ashaka ko nyakinira. Ariko nasanze kujya muri Shanghai Shenhua ari byo byiza cyane kuri njye."

Gusa nk’uko tubikesha ikinyamakuru 7sur7 cyo mu Bubiligi, muri ayo masezerano yasinyanye na Shanghai Shenhua harimo igika cyihariye (clause) kimuha uburenganzira bwo kuba yajya mu kipe ya Barca.

Kubera icyo gika, ngo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Kamena 2012 Drogba arerekeza muri Espagne gusinyana amasezerano n’ikipe Barcelone.

Ku myaka 34 uyu musore ukomoka muri Côte d’Ivoire afite yari yasinyanye na Shanghai Shenhua kuzajya ahembwa Amapawundi ibihumbi magana biri buri cyumweru, kujya muri Barcelone bishobora kumubera uburyo bwo gukomeza kubaka amateka ku Isi. Mu ikipe zindi zifuzaga Drogba harimo Juventus yo mu Butaliyani.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages