Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Espagne yaraye ibonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Uburayi cya 2012 (Euro 2012), ubwo yatsindaga ikipe ya Portugal kuri penaliti enye kuri ebyiri. Ubu harara hamenyekanye iyo bizahura ku mukino wa nyuma.
Umukino waraye uhuje Espagne na Portugal wabereye muri Ukraine, wakinywe iminota 120, urangira ikipe zombi zinganya ubusa ku bundi, ariko Espagne yarushije Portugal kuko warangiye Espagne yihariye umupira 59% kuri 41% bya Portugal, yabonye koruneli indwi kuri esheshatu za Portugal, itera mu izamu inshuro 13 kuri 12 za Portugal ndetse inarihamyamo amashoti atandatu kuri atatu ya Portugal.
Ubwo iminota 120 yarangiraga nta yo itsinze iyindi hitabajwe penaliti, penaliti ya mbere yatewe na Xabi Alonso maze ifatwa n’umunyezamu wa Portugal, Pedro Rui Patricio ; iya kabiri iterwa na Felipe Joao Moutinho na we ayirata ifashwe n’Umunyezamu wa Espagne Iker Casillas.
Penaliti ya gatatu yatsinzwe na Andres Iniesta wa Espagne ndetse n’iya kane itsindwa na Kleper Pepe wa Portugal. Iya gatanu yatewe na Gerard Pique wa Espagne arayitsinda n’iya gatandatu itsindwa na Luis Nani wa Portugal (Espagne 2-2 Portugal).
Penaliti ya karindwi yatewe na Garcia Sergio Ramos wa Espagne na we ntiyayirata maze i ya munani Eduardo Bruno Alves wa Portugal ayihusha ayihamije ipoto (Espagne 3-2 Portugal).
I ya cyenda yahise iba iya nyuma yatewe n’umukinnyi Francesc Fabregas witwaye neza muri uyu mukino maze ayitsinda neza, ikipe ye ihita yibonera itike yo kuzakina umukino wa nyuma.
Iyo bizahura muri uwo mukino wa nyuma uzabera muri Ukraine ku Cyumweru tariki ya mbere Nyakanga 2012 iraza kumeyekane uyu munsi kuwa Kane nyuma y’umukino uri buhuze ikipe y’u Budage n’iy’u Butaliyani, mu mukino ubera muri Poland.



















TANGA IGITEKEREZO